Umuhanzikazi Bwiza Ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music ari mu byishimo byinshi nyuma yo gusinya amasezerano na Sosiyete ya Empire Distribution icuruza Indirimbo z’abahanzi bakomeye kw’isi .
Ubusanzwe iyi Sosiyete ya Empire Distribution isanzwe ifasha ibyammare nka Kizz Daniel,50 Cent ,Asake,Dru Hill ,Fireboy ,Rotimi,Sean Kingston na Popcaan .
Uhujimfura Jean Claude usanzwe ari umujyanama wa Bwiza yatangarije Ahupa Radio ko Bwiza yamaze gusinya amasezerano y’imikoranire na Sosiyete ya Empire Distribution
Yagize ati “Ni byo amasezerano yamaze kwemezwa, tugiye gukorana mu gihe cy’imyaka itatu ariko ishobora kuzongerwa.”
Nubwo ibiganiro byari byaratangiye mbere, Uhujimfura yavuze ko byarushijeho kugenda neza nyuma yo guhura n’abayobozi ba Empire ku Isi barimo na Ghazi Shami wayishinze.
Aba bayobozi bahuye na Bwiza mu minsi ishize ubwo bari mu Rwanda bitabiriye ibirori bya Trace Awards uyu muhanzikazi yanaririmbyemo.
Bwiza yinjiranye muri Empire album ye ya mbere yise ‘My dreams’ icyakora amakuru avuga ko ku bufatanye na KIKAC Music, Empire izamufasha gukorana n’abahanzi bakomeye muri Afurika.
Empire Distribution yashinzwe na Ghazi Shami mu 2010, ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo ikorera ku Isi yose.