SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Liza Mugisha wakoreraga muzika ye muri Canada yagarutse mu Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Liza Mugisha wakoreraga muzika ye muri Canada yagarutse mu Rwanda
Iyobokamana

Liza Mugisha wakoreraga muzika ye muri Canada yagarutse mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: December 6, 2023
Share
SHARE

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Liza Mugisha yagarutse gutura mu Mujyi wa Kigali nyuma y’imyaka 10 yari ishize abarizwa mu gihugu cya Canada.

Liza yadutangarije ko yahisemo kugaruka mu Rwanda mu rwego rwo gushyira imbaraga mu rugendo rwe rw’umuziki amazemo imyaka itatu, akorera Imana yifashishije ibihangano bifasha benshi kwegerana n’uhoraho.

Liza Mugisha avuga ko iminsi ishize ari i Kigali yayikozemo indirimbo yise ‘Ntawundi’ ihimbaza Imana, ikaba intangiriro y’ibindi bihangano azahakorera.

Avuga ko muri rusange, iyi ndirimbo yitsa ku kubwira buri wese ucibwa intege n’abantu, bamubwira ko ntaho azigeza, kuko Imana ariyo izi itangiriro n’iherezo rya muntu.

Yavuze ati “Muri iyi ndirimbo naririmbye ibintu duhura nabyo mu buzima bwa buri munsi, aho usanga abantu bumva ko ntacyo uzimarira cyangwa ugire icyo wigezaho nyamara uwiteka agufiteho imigambi myiza.”

Akomeza ati “Nibutsa abantu bose ko guca mu bikomeye bidasobanura gutsindwa ahubwo nibyo bitugeza ku ntsinzi.”
Yavuze ko gukorera umuziki muri Canada, byagiye bikoma mu nkokora ibikorwa bye by’umuziki, byanatumye yiyemeza kugaruka mu Rwanda kugirango bimworohere guhuza na ba Producer ndetse n’abahanzi bagenzi be.

Ati “Nari maze igihe ntasohora indirimbo ariko byatewe na gahunda nari nihaye yo gukora umuziki ufite gahunda mu buryo bwa kinyamwuga. Ariko nanone gukora umuziki uri hanze y’Igihugu biragora cyane ariko ubu ndi mu rugo, abafana bitegura indirimbo nyinshi ntabwo nzajya mbicisha irungu kandi Yesu azanshoboza.”

Uyu muhanzikazi uherutse kwibaruka imfura ye, avuga ko muri iki gihe ari no gutekereza gukora ku ndirimbo zizaba zigize Album ye ya mbere.

Ni album ashaka kuzakoranaho indirimbo n’abandi bahanzi, ariko cyane cyane ize zizaba zitsa cyane ku guhimbaza Imana no gufasha abantu gukizwa.

Ati “Album iri muri bimwe ndi gutekerezaho bitarambiranye nayo nzayibaha rwose. Ni ikibazo cy’igihe gusa.”
Liza Mugisha yamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka ‘Ijuru Ryawe’, ‘Urukundo’, Yesu’, ‘Rely on Jesus’ yakoranye na Alpha Rwirangira, ‘Ni wowe’, ndetse na ‘Urukundo’.

Miss Nimwiza Meghan yakiriye agakiza abatizwa mu mazi menshi
Vestine na Dorcas nyuma yo kutajya muri Canada bagiye gutaramira I Burundi
Ishimwe Josh yahembuye Imitima ya benshi bitabiriye igitaramo yise ibisingizo bya Nyiribiremwa (Amafoto)
Wed Wedundu a assuré ses fans de son album avant Fin de l’année 2024
Igitaramo cya James na Daniella cyimuriwe umunsi
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

CAN 2023 : RDC na Tanzania zisanze mw’itsinda rimwe

October 13, 2023

Tiki Torch Free Pokies

May 28, 2024

Phbet Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

What Are The Most Popular Slot Apps In Ireland In 2023

July 23, 2018

What Are The 20 Free Spins Deposit Offers In Ireland

December 26, 2020

Electronic Casino Ireland Try Best Slot Machines Download

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?