Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine wanayihesheje Igikombe cy’Isi giheruka, Lionel Scaloni, yaciye amarenga ko ashobora guhagarika kuyitoza nyuma y’imyaka itanu ari muri ako kazi.
Yabigarutseho nyuma yaho ku wa Kabiri, tariki ya 21 Ugushyingo 2023, aribwo uyu mutoza yafashije ikipe ye gutsinda umukino ukomeye wayihuje na Brésil mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Canada, Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubu yamaze gutangaza ko abona akazi afite katacyoroshye ndetse atagikwiriye gutoza, akaba ari yo mpamvu ashaka kubihagarika agatekereza ku bindi.
Ati “Argentine irashaka umutoza ufite imbaraga nyinshi kandi umeze neza. Njye ndashaka guhagarika umupira kubera ko hari ibintu byinshi ndi gutekereza muri iki gihe.”
“Ntabwo mvuze ngo murabeho cyangwa ikindi ariko icyo nshaka ni ugutekereza kuko ibintu bimaze kurenga urwego kandi ndabona bidasobanutse ku buryo twakoroherwa no gukomeza gutsinda. Aba bakinnyi bari gutuma ibintu bikomera cyane, ni byo nshaka gutekerezaho. Nzavugana na bo ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe turebe icyakorwa.”
Umukinnyi we ukinira Tottenham Hotspur, Cristian Romero, yavuze ko afite icyizere ko umutoza wabo Scaloni azakomeza kubashyigikira. Ati “Reka turebe uko umwanya yifuza wo gutekereza waboneka, ntacyo aratubwira mu rwambariro ariko tuzamuganiriza kandi azemera.”
Intsinzi Argentine yabonye kuri Brésil yahise ituma iyobora itsinda isangiye n’umukeba ariko kandi ikaba ari na yo ntsinzi yaboneye ku kibuga cya Maracana mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Scaloni yageze muri iyi kipe asimbuye Jorge Sampaoli muri Kanama 2018, avuye mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20.

Igikombe gikomeye cya mbere yayihesheje ni Copa América mu 2021 ari nacyo Argentine yari yegukanye mu myaka 28 yari ishize. Yanayihesheje n’Igikombe cy’Isi yaherukaga mu 1986.