SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Grace Room Ministries ya Pastor Julienne Kabanda yateguye igiterane cyo kwishimira imyaka 5 imaze
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Grace Room Ministries ya Pastor Julienne Kabanda yateguye igiterane cyo kwishimira imyaka 5 imaze
Iyobokamana

Grace Room Ministries ya Pastor Julienne Kabanda yateguye igiterane cyo kwishimira imyaka 5 imaze

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: November 21, 2023
Share
SHARE

Pastor Julienne Kabanda yatangaje ko Grace Room Ministries ishingiye ku iyerekwa yagize,Imana ikamutuma kubwiriza imitima ya benshi iguye umwuma ndetse anakomoza ku giterane ngarukamwaka kirimo gutegurwa aho kigiye kuba ku nshuro ya Gatanu.

Pastor Julienne Kabanda  avuga ko ubwo yagiraga iyerekwa yabonye umukororombya wanditseho ngo ” My Grace is sufficient”  ngo nibwo yamenye ko bazitwa Grace Room Ministries .Ngo Imana yohereje umugore iwe atazi ndetse wigeze kugira  uburwayi bwo mu mutwe , amubwira  ibintu byose yanyuzemo Imana ikamukiza.

Uyu mugore winjiye iwe bataziranye yaramubwiye ati ” Tinyuka ugende Imana izagukoresha ibikomeye ukize benshi”.

Uyu mugore yaramubajije ati ” Uranzi?”.

Ati” Wamenya ko nigeze kurwara mu mutwe nkanatoragura amashashe?. Julienne ati” oya”.Yamuganiriye ubuzima bwe bubabaje yaciyemo amubwira amagambo akomeye.

Ati ” Imana irambwiye ngo tinyuka ugende, izagukoresha iguhe abantu benshi bakube hafi”.

Ngo guhera uwo munsi Julienne yateguye igiterane cyasize amateka mu buzima bwe.

Agaruka ku giterane ngarukamwaka kirimo gutegurwa, mu kiganiro n’abanyamakuru  kuri uyu wa Mbere tariki 20  Ugushyingo 2023 ,Pastor Julienne Kabanda yasobanuye ibyitezwe birimo kuramya,gusenga no gutambutsa amashimwe.

Iki giterane ngarukamwaka cya Grace Room Ministries kizaba ku ya 3 kugeza ku ya 10 Ukuboza 2023 , kibere  i Nyanza ya Kicukiro mu Rusengero rushya rwabo.

Pastor Kabanda yadutangarije kandi  ko iki giterane kizaberamo ibyiza byinshi ndetse ko gifite umwihariko, kuko hazabamo gushima Imana birambuye no kwishimira byinshi byagezweho birimo n’amashimwe azatambutswa ku bana bafashijwe kuva mu biyobyabwenge n’abandi bafashijwe mu bundi buryo.

Pastor Julienne Kabanda yavuze ku bikorwa Grace Room Ministries  ikora birimo gufasha imbabare, kwigisha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge ndetse abihannye bagafashwa kwigishwa imyuga yabateza imbere, gufasha abacikishirije amashuri, kurihirira abatishoboye amazu yo kubamo n’ibindi.

Abagize Alarm Ministries bishimiye isabukuru y’imyaka 25 bamaze mu ivugabutumwa
Chryso Ndasingwa yahembuye imitima ya benshi mu gitaramo Easter Experince’
Korali Cornerstone yo muri UEBR igiye kumurika alubumu yayo ya mbere ku mugaragaro
K2 yateguye igitaramo Tujyane Mwami yijeje abazitabira ko bazanyurwa n’ubutumwa bwiza bazahumvira
Israel Mbonyi agiye kongera gukorera igitaramo muri Canada
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Australian Law Online Gambling

September 5, 2023

Sun City Casino Online

May 28, 2024

Is It Legal To Play Top Australian Pokies

September 5, 2023

Play Big Red Pokie Online

May 28, 2024

What Is The Best Bonus Casino For A Irish Player In 2023

January 20, 2019

Are There Slot Machines In Limerick Ireland In 2023

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?