Ikipe ya Yanga yatsinze ikipe ya Simba mu buryo bugayitse aho iyitsinze ibitego 5-1
Simba niyo yari yakiriye Yanga ku kibuga kitiriwe Benjamin Mkapa kuri iki cyumweru tariki ya 4 Ugushyingo 2023 aho yatsinzwe mu buryo bugayitse ibitego 5-1
Ni ibitego byatsinzwe na Denis Kibu k’umunota wa 10 , Maxi Mpia Nzengeli watsinze k’umunota wa 64 no kuwa 78,Stephane Aziz Ki watsinze k’umunota wa 74,ndetse na Pacombe Zouzoua watsinze k’umunota wa 87 naho Simba yatsindiwe na Kennedy Musonda k’umunota wa 4 w’umukino.

Yanga ihise ifata umwanya wambere muri shampiyona aho igize amanota 21 ikaba irusha Simba iri kumwanya wa 3 amanota atatu kuko Simba ifite 18 ni mugihe Azam iri ku mwanya wakabiri nayo ifite amanota 19

Muri shampiona ya Tanzania ikipe ya Singida BS fc ikinamo umunyarwanda Kagere Medie iri ku mwanya wa 9 n’amanota 9 mumikino 8 imaze gukina naho Yanga iyoboye urutonde ikaba imaze gukina imikino 8 Simba imaze gukina imikino 7.