Indirimbo ‘Calm down’ Rema yasubiranyemo na Selena Gomez yaciye agahigo ko ku mara ibyumweru 52 igaruka muri Pop Airplay Chart ya Billboard, ibintu bibaye bwa mbere mu mateka.
Ubundi Pop Airplay ni urutonde rw’indirimbo 40 rusohoka buri cyumweru kuri Billboard Magazine, ruba rugizwe n’indirimbo zakinwe cyane ku radio zitandukanye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Calm down imaze ibyumweru 52 kuri uru rutonde ikomeje kwandika amateka kuva yasohoka kuko urutonde Spotify yasohoye muri Kanama, yari mu ndirimbo zikunzwe mu mpeshyi ya 2023 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi hose muri rusange.
Muri Kamena 2023 kandi iyi ndirimbo yayoboye urutonde rw’indirimbo 20 zari zikunzwe kuri Official MENA Chart, byatumye Rema ashyirwa mu gitabo cy’uduhigo (Guinness des Records).
‘Calm down’ Rema yasubiranyemo na Selena Gomez imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni 693 kuri YouTube. Naho iyabanje Rema yari yabanje gushyira hanze imaze kurebwa inshuro miliyoni 543.