Nyuma yaho umunyezamu wa AS Kigali, Kimenyi Yves, agiriye imvune ikomeye mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona ikipe ye yatsinzwemo na Musanze FC igitego 1-0.
Iyi mvune yayigize ku munota wa 26 ubwo yasohokaga agiye gukiza izamu agahura na Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Peter Agblevor, wamushinze amenyo y’inkweto amuvuna amagufa abiri y’umurundi (tibia na péroné).
Iri kosa Agblevor yakoze ryatumye anahabwa ikarita itukura. Hari mu mukino w’Umunsi wa Cyenda waberaga kuri Stade Ubworoherane ku Cyumweru, tariki ya 29 Ukwakira 2023.
Nyuma yo kuvunika, Kimenyi yahise ashyirwa mu mbangukiragutabara byihuse, ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Ruhengeri nyuma yaje kuhavanwa azanwa I Kigali.
Kuri ubu uyu munyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu Amavubi yabazwe ashyirwamo urugingo rufata igufwa rye ryacitse kugira ngo ryongere guterana vuba.
Ubwo yari amaze kunyura mu cyuma basanze “Tibia na Pérone” zacitse akaba yaragombaga guhita abagwa.
Kimenyi igikorwa cyo kumubaga cyabereye ku Bitaro by’Inkuru Nziza i Gikondo ari n’aho yabagiwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023.
Kubagwa byagenze neza aho igufwa ryacitse bashyizemo urundi rugingo rurifata kugira ngo riterane vuba.
Ntabwo bizwi igihe azamara hanze y’ikibuga ariko ntabwo kiri munsi y’amezi atatu cyangwa arenga adakina umupira w’amaguru.
Tubibutse ko Kimenyi Yves yakiniye amakipe akomeye ya hano mu Rwanda arimo ikipe ya APR FC,RAYON SPORTS ,KIYOVU SPORTS ndetse na AS KIGALI akinira kugeza ubu.
Iyi ntsinzi yatumye Musanze FC ikomeza kwicara ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 20 ikurikiwe na APR FC [yanganyije na Rayon Sports 0-0] n’amanota 18, Police FC ya gatatu ifite amanota 16 mu gihe Kiyovu Sports ya kane na Mukura VS ya gatanu zinganya amanota 15. AS Kigali ya Kimenyi Yves ni iya cyenda n’amanota icyenda.