Abanyarwenya mpuzamahanga bitabiriye igitaramo cy’urwenya “The Upcoming Diaspora” cyateguwe na Japhet Mazimpaka basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka y’u Rwanda.
Aba banyarwenya barimo Doctall Kingsley, Josh2Funny na Phronesis bo muri Nigeria, MCA Tricky wo muri Kenya na Sundiata wo muri Uganda.
Bazengurukijwe ibice bigize Urwibutso rwa Kigali ndetse basobanurirwa byinshi ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uko igihugu cyongeye kwiyubaka.
Urwibutso rwa Gisozi ruri mu Mujyi wa Kigali, rwubatswe mu 1999. Ni rwo runini mu gihugu urebye umubare w’abarushyinguyemo aho abantu basaga 250.000 baruruhukiyemo nyuma yo kuvanwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, abavanywe mu nzu biciwemo, abatawe mu myobo n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akabasubiza ku nkombe.
Nyuma yo kunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso ruri ku Gisozi, aba banyarwenya biyemeje gukoresha impano bafite bimakaza urukundo, ubumwe, amahoro ndetse n’ibindi bihuza abantu kuruta ibibatanya.
Aba banyarwenya bategerejwe mu gitaramo giteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki 29 Ukwakira 2023, muri Camp Kigali.
Ni igitaramo gihuriramo abanyarwenya batanu baturutse hanze y’u Rwanda, biyongera kuri Japhet Mazimpaka, Babou Joe, Michael Sengazi na Joshua. Kucyinjiramo ni 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 20.000 Frw muri VIP na 200.000 Frw ku meza y’abantu batandatu. Ni amatike ushobora kugura unyuze hano.