SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Shaggy yatangaje byinshi kugukorana indirimbo na Bruce Melodie
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Shaggy yatangaje byinshi kugukorana indirimbo na Bruce Melodie
Imyidagaduro

Shaggy yatangaje byinshi kugukorana indirimbo na Bruce Melodie

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/10/28 at 4:45 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Orville Richard Burrell wamenyekanye nka Shaggy, umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye muri muzika, yahishuye inzira yamuhuje na Bruce Melodie nyuma yo kumva indirimbo “Funga Macho” akanyurwa n’imiririmbire ye.

Uyu munyabigwi muri muzika mu kiganiro yagiranye na Bruce Melodie, yavuze ko bwa mbere yumva iyi ndirimbo yanyuzwe n’ijwi rya Bruce Melodie ndetse n’uko iyi ndirimbo ikoze.

Ati “Mbere na mbere reka ngushimire Bruce, kuri iki gihangano kidasanzwe wahanze, When She’s Around yakomotse kuri Funga Macho, umunota wa mbere nyumva , ijwi ryawe n’imiririmbire yayo byarankuruye, umuvandimwe wanjye Steve yarayicuranze ndavuga nti iki ni ikintu cyihariye.”

Imicurangire yayo numva ari indirimbo ikora ku mitima y’abantu, bwa mbere nyumva numvise ari indirimbo yuzuye umunezero ni igihangano gishobora gutuma umuntu yishima iyo acyumvise.”

Shaggy yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ari imwe mu zishobora gutuma umuntu agira umunezero aramutse ayumvise cyane ko abantu bakeneye kumva ibintu bituma banezerwa muri iki gihe kuruta ibibashengura umutima nk’intambara ziri hirya no hino ku Isi.

Shaggy yashimiye Bruce Melodie wamwemereye ko basubiramo iyi ndirimbo.

Ati “Ndishimye, nishimiye ko wanyemereye kugira uruhare muri iki gihangano cyiza, ndagushimiye wakoze ikintu cyiza cyane.”

Shaggy yavuze ko mu bikorwa bye bya muzika ahora atekereza ku bahanzi bashya kandi bafite impano n’umwihariko kandi Bruce Melodie nawe ari muri abo.

Ibi yabivuze agaruka kuri Rick Rock bakoranye indirimbo “Wasn’t Me”, Rayvon bakoranye “Angel”, Mohombi bakoranye “I need your Love” na Spice bakoranye indirimbo zirimo “Bad Girl” na “Go Down Deh”.

Ati “Buri gihe mpora ndeba abahanzi bato kandi bafite amajwi adasanzwe n’ibikorwa byihariye, uri umuvandimwe wanjye ibyo byose urabyujuje, uburyo utwara ijwi ryawe , ntibisanzwe.”

Bruce Melodie avuga ari we wakagombye gushimira Shaggy wemeye kujya muri iyi ndirimbo dore ko yakuze ari umufana we kuva kera.

Ati “Ndi umufana wawe ukomeye, ahubwo ndatereza ni njye wakagombye kugushimira cyane kuba waremeye gukorana indirimbo nanjye.”

Shaggy yavuze ko igihe cyose Bruce Melodie azamukenera yiteguye kuzaba ahari ndetse ko yanyuzwe n’uburyo abanyarwanda bamwishimiye bwa mbere ahataramira mu 2008 yatumiwe na Sosiyete y’Itumanaho ya MTN.

Bwa mbere Bruce Melodie na Shaggy baririmbye iyi ndirimbo bise “When She is Around” bamaze ukwezi bateguza abakunzi babo ni mu birori bya Trace Awards byabaye ku wa 21 Ukwakira 2021 muri BK Arena.

Iyi ndirimbo basubiyemo yashibutse ku yitwa “Funga Macho” Bruce Melodie yashyize hanze mu mezi 11 ashize imaze gucurangwa inshuro zirenga miliyoni 3 kuri Youtube.

Bruce Melodie avuga ko Shaggy yumvise iyi ndirimbo akayikunda nyuma abantu bari hafi ye batangira ibiganiro bibahuza kugeza bayikoranye.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Kiss FM yagize ati “Shaggy yarayikunze bansaba ko twayikorana, nta kintu kidasanzwe cyabaye mvuge ngo ni umushinga nateguye cyangwa bikaba ibintu nashakishije cyane ariko nyine byaziye igihe, ni ibintu byikoze umuziki ugira ukuntu ugenda.”

You Might Also Like

Itorero Intayoberana ryunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali

Chris Brown yaterewe muri yombi i Londres

The Ben na Kevin Kade bakiranywe urugwiro n’abakunzi babo i Kampala (Amafoto)

Fatakumavuta yongeye guhakana ibyaha aregwa ibyaha aregwa

King Promise wo muri Ghana yiyemeje kuzasusurutsa bihagije abazitabira imikino ya BAL

Nsanzabera Jean Paul October 28, 2023 October 28, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Mu bupfura bwinshi Ubwongereza bwatumijeho Ambasaderi w’ u Rwanda i Londres

February 20, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye abize muri Ntare School yizemo imyaka 4

March 9, 2024
Imikino

Patriots BBC yatsinze Tigers BBC amanota 86-78 

February 8, 2025
Imyidagaduro

Umugabo wa Rihanna ASAP Rocky yagizwe umwere ku cyaha yashinjwaga

February 20, 2025
Andi makuru

Ukraine yemeye icyifuzo cya muri Amerika cy’agahenge k’ iminsi 30 mu ntambara barimo n’Uburusiya

March 12, 2025
Andi makuru

Brig.Gen Rwivanga yagarutse ku mpamvu RDF ishyira imbere ikoranabuhanga mu kazi kayo ka buri munsi

May 14, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?