Umuhanzi Mugisha Benjamin ukunzwe nka The Ben cyangwa Tiger B yageze mu Mujyi wa Bujumbura i Burundi aho agiye gukorera ibitaramo bibiri yakirwa bikomeye n’abakunzi b’umuziki bo muri iki gihugu bari bamubonye ku nshuro ya mbere.
Uyu muhanzi wageze i Bujumbura ari kumwe n’umugore we Uwicyeza Pamella yakiriwe n’abanyamakuru benshi bari bamutegerezanyije amatsiko.
Uyu muhanzi waherekejwe na benshi mu bazwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda na Muyoboke Alexis , Rwema Denns , Noopja nyiri coutry Record n’abanyamakuru benshi cyane bakomeye mu Rwanda yahise ajya kugira ikiganiro n’itangazamakur ryari ryitabiriye ari ryinshi ako ku kibuga mpuzamahanga kitiriwe Melchior Ndaday I Bujumbura
Nyuma yo kuganira n’abanyamakuru, The Ben yatemberejwe umujyi wa Bujumbura agira umwanya wo kwiyereka abafana be ndetse anasabana nabo.
Ni urugendo rwaranzwe n’ubwitabire bwinshi bw’abafana bifuzaga kwibonera uyu muhanzi wananyuzagamo akaramutsa abakunzi be.
Nyuma yo gutemberezwa Umujyi wa Bujumbura, The Ben yahise ajyanwa kuri hoteli aho yagombaga kuruhukira.
The Ben ategerejwe mu gitaramo azahuriramo na Big Fizzo na Sat B b’i Burundi, DJ Diallo, DJ Lamper, Bushali, Babo na Shemi bazaturuka i Kigali na Romy Jons usanzwe ari DJ wa Diamond hakiyongeraho Lino G, umusore uri kuzamuka neza mu muziki w’u Burundi.
Iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba ku wa 1 Ukwakira 2023 kuri Jardin Public.
Mbere y’uko The Ben ataramira Abarundi mu gitaramo nyamukuru, azabanza guhura n’abakunzi be ku wa 30 Nzeri 2023, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 100 Fbu na miliyoni 2 Fbu ku meza y’abantu umunani, bagahabwa amacupa abiri ya champagne.
Muri ibi birori kandi itike y’abanyacyubahiro izaba ari miliyoni 10Fbu (arenga miliyoni 3 Frw) umuntu akanywa, akanarya n’icyo ashaka hamwe n’umuryango we w’abantu icumi azaba yasohokanye.
Mu gitaramo nyamukuru kizaba ku wa 1 Ukwakira 2023, itike yo kwinjira izaba ari ibihumbi 10Fbu ku muntu umwe, itike ya VIP bikaba ibihumbi 50Fbu, ameza y’abantu batandatu azaba agura ibihumbi 500Fbu, mu gihe ay’abantu umunani ariho amacupa abiri ya champagne azaba agura miliyoni 1,5Fbu.
Amafoto : Igihe