SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abana b’impanga bari bavutse bafatanye bitabye Imana
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Abana b’impanga bari bavutse bafatanye bitabye Imana
Andi makuru

Abana b’impanga bari bavutse bafatanye bitabye Imana

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: September 19, 2023
Share
SHARE

Abana b’impanga bari bavutse bafatanye bo mu Karere ka Nyaruguru, bitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 18 Nzeri 2023, baguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Ku wa 14 Nzeri 2023 ni bwo mu Bitaro bya Munini byo mu Murenge wa Kibeho havukiye abana b’impanga bafatanye bari bahawe amazina ya Mugisha Bonheur na Ishimwe Fiston.

Aba bana bahise boherezwa mu Bitaro bya CHUK kugira ngo harebwe niba bashobora gutandukanywa gusa ibitaro byari byatangaje ko iki gikorwa cyafata hagati y’amezi atandatu n’umwaka.

Umubyeyi w’aba bana, Ntakirutimana Emmanuel, yatangarije  itangazamakuru ko bitabye Imana saa Moya zo kuri uyu wa Mbere.

Ati “Ni byo koko abana bitabye Imana saa Moya zo ku mugoroba.”

Uyu muryango wavuze ko nta bufasha bwo gushyingura aba bana ufite, usaba abagiraneza kubafasha.

Ubusanzwe ni ibintu biba gake cyane kuba abana b’impanga bavuka bafatanye, kuko mu bana miliyari bavuka umwe ni we ushobora kuvuka muri ubu buryo.

Siyansi igaragaza ko impamvu ebyiri nyamukuru zishobora gutuma abana bavuka bafatanye ari igihe intanga zagiye gukora abana b’impanga ari ebyiri zamaze gukora insoro ariko mu gihe cyo kwirema nk’abantu ntizibashe gutandukana neza ngo habeho abana babiri badafatanye, ari byo byitwa ‘Fission’.

Ubundi buryo bushoboka ni igihe insoro zabashije gutandukana ariko mu iremwa ry’abana mu buryo bw’umubiri uturemangingo ntitubashe kwitandukanya ku buryo ushobora gusanga bafatanye nk’igituza, amaguru cyangwa izindi ngingo.

Ushaka gufasha uyu muryango wakoresha nimero: 0785224717 ibaruye kuri Ntakirutimana Emmanuel.

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Qatar
Perezida Paul Kagame na Emir wa Qatar bitabiriye F1 ya Qatar GP
#Kwibuka31: Intumwa yihariye ya Donald Trump yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umunyamakuru Oswald wa Radio10 yahishuye isoni Ububiligi bwatewe n’ibyemezo bwafatiwe n’U Rwanda
Kazungu Denis agiye gusubizwa mu rukiko
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

When Do Pokies Open Melbourne

May 28, 2024

Adelaide Live Casino Vancouver, Au

September 5, 2023

Rules Of Bingo Australia

February 25, 2025

What Are The Most Popular Free Online Pokies With No Download Or Registration Required For Players In Australia

September 5, 2023

Casino Friday Login App Sign Up

February 25, 2025

Ace Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?