Ubushyuhe bukabije bwibasiye Istanbul n’ibindi bice by’u Burayi: ubushakashatsi bushinja abantu urupfu rw’abantu barenga 1,500
Kuri uyu wa Gatatu i Istanbul, abaturage benshi bahungiye ku mazi y’umuyoboro wa Bosphore inyanja icamo uyu mujyi hagati y’umugabane wa Aziya n’uwa Burayi bashaka ubukonje bwo kwirinda ubushyuhe bukabije.
Abahanga mu by’ikirere batangaje ko ubushyuhe bwari bwazamutse cyane bugera kuri dogere selisiyusi 36. Mu duce tumwe two muri uyu mujyi dukunze kuba dutuwe cyane, ubushyuhe bwarushijeho kwiyongera bugera no kuri 45°C, ni ukuvuga dogere 4 cyangwa 5 hejuru y’ibisanzwe muri iki gihe cy’isi hose. Ibi biracyitezweho gukomeza iminsi mike iri imbere.
Mu itangazo riherutse, Umuryango w’Abibumbye (ONU) watangaje ko isi igomba kwitegura kubana n’ubushyuhe bwo ku rwego rwo hejuru nk’igice gisanzwe cy’ubuzima.
Ubushakashatsi bwihuse kandi budasanzwe bwakozwe n’inzobere z’Abongereza, bwerekanye ko impinduka z’ibihe ziterwa n’ibikorwa bya muntu ari zo zateye urupfu rw’abantu bagera ku 1,500 mu cyumweru gishize ubwo u Burayi bwibasirwaga n’inkubi y’ubushyuhe.
Nk’uko Dr. Friederike Otto, umwe mu banditse ubu bushakashatsi akaba n’impuguke mu mihindagurikire y’ikirere muri Imperial College London abivuga, “Aba bantu 1,500 bapfuye kubera gusa impinduka z’ikirere; iyo tutaza gutwika peteroli, amakara n’ibikomoka kuri gaze mu kinyejana gishize, baba bakiriho.”
Abashakashatsi bo muri Imperial College London na London School of Hygiene and Tropical Medicine bakoze isesengura rikoresheje uburyo bwemewe n’abahanga bagenzi babo, basanga abantu bagera ku 2,300 mu mijyi 12 bishwe n’ubushyuhe mu cyumweru gishize, aho hafi 2/3 bapfuye kubera ubushyuhe bwiyongereye buturutse ku mihindagurikire y’ikirere.
Ubusanzwe, ubushakashatsi bwerekanaga gusa uruhare rw’imihindagurikire y’ikirere mu bikorwa nk’ubushyuhe, imyuzure cyangwa amapfa. Ariko ubu bushya bugaragaza bwa mbere isano igaragara hagati y’urupfu n’ikoreshwa ry’amakara, peteroli na gaze.