Abakuru b’ibihugu bitanu bya Afurika bagiye ku meza y’ibiganiro na Perezida w’Amerika Donald Trump muri White House, aho baganiriye ku bucuruzi, ishoramari n’umutekano. Ariko icyagarutsweho cyane ni umutungo kamere w’ibihugu byabo.
Bari bahari ni:
- Bassirou Diomaye Faye w’u Senegal,
- Umaro Sissoco Embalo wa Guinée-Bissau,
- Brice Oligui Nguema wa Gabon,
- Joseph Boakai wa Liberia, na
- Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritanie.
Trump yerekanye impamvu nyamukuru y’integuza
Mu itangiriro ry’ifungurwa ry’iyo nama, Perezida Trump yavuze impamvu y’ingenzi yatumye batumira abo bakuru b’ibihugu: “Ibihugu byabo ni ahantu hihariye, bifite ubutaka bufite agaciro kanini, amabuye y’agaciro akomeye, peteroli nyinshi, ndetse n’abaturage beza.”
Yongeyeho ko Afurika ifite ubushobozi bukomeye bw’ubukungu bwagereranywa n’ahandi hantu hake ku isi, anavuga ko yifuza ko Amerika yongera uruhare rwayo ku mugabane.
Dipolomasi ya Trump ishingiye ku nyungu zigaragara
Kuva Donald Trump yagaruka ku butegetsi, yatangiye gushyira imbere diplomasi ishingiye ku nyungu z’ubucuruzi, aho amabuye y’agaciro afatwa nk’inkingi y’ibiganiro. Ibyo byagaragaye no mu masezerano aherutse hagati ya Rwanda na RDC, cyangwa ku bufatanye na Ukraine.
Ibihugu bitanu byari bitumiwe bizwiho kugira umutungo w’amabuye akomeye nk’zahabu, manganèse, uranium, lithium, n’andi mabuye yifashishwa cyane mu nganda zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga n’imodoka z’amashanyarazi.
Abakuru b’ibihugu bahamya ubushobozi bw’iwabo
- Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritanie yavuze ko igihugu cye gifite amahirwe menshi mu rwego rw’amabuye y’agaciro, harimo manganèse, uranium, lithium, n’andi.
- Bassirou Diomaye Faye wa Senegal yemeje ko igihugu cye gifite stabilite politike n’amategeko abereye abashoramari, kandi ko gifite umutungo kamere ukomeye nka peteroli na gazi. Yanasabye Trump gushora imari mu kubaka club de golf muri Senegal, amushimira nk’umukinnyi mwiza.
- Brice Oligui Nguema wa Gabon we yavuze ko igihugu cye gifite abaturage bagera kuri miliyoni 2, ariko bafite umutungo mwinshi w’amabuye y’agaciro na peteroli. US Geological Survey yemeje ko Gabon yari igihugu cya kabiri ku isi mu 2023 mu gutunganya manganèse, inyuma ya Afurika y’Epfo.
Nta masezerano arashyirwaho umukono ariko hari impinduka zikomeye
Nubwo nta masezerano nyakuri arashyirwaho umukono, Trump yongeye kugaragaza impinduka zikomeye muri politiki y’ubufasha: avuga ko ashaka kwibanda ku gushora imari aho gutanga inkunga isanzwe.
Ibi bije mu gihe USAID ikigo cy’Amerika gishinzwe iterambere cyakuweho ku mugaragaro, kikaba cyarafashaga ibihugu byinshi by’Afurika. Marco Rubio, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, yavuze ko inkunga ya USAID yageraga kuri 2.5% by’umusaruro mbumbe wa Liberia, ndetse igahagararira 48% by’ingengo y’imari y’ubuzima.
Trump yifuza ko ibyo asimbuzwa ubufatanye bushingiye ku mutungo kamere, anavuga ko ari uburyo bwo guhangana na politiki y’ubucuruzi y’u Bushinwa ku mugabane wa Afurika.