Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, yirukanye Umugaba Mukuru w’Ingabo nyuma y’amezi arindwi ku mwanya, ashyiraho undi musimbura, nk’uko byatangajwe kuri radiyo y’igihugu.
Nta mpamvu yatanzwe ku cyemezo cyo kwirukana Paul Nang Majok mu itangazo ryasohowe ku mugoroba wo ku wa Mbere. Majok yari amaze kuba kuri uwo mwanya kuva mu Ukuboza.
Iryo tangazo ryavuze ko Kiir yashyizeho Dau Aturjong nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo (Chief of Defence Forces) mushya.
Majok ni we wari uyoboye ingabo mu gihe imirwano yakomezaga hagati y’ingabo za leta n’umutwe witwaje intwaro wa White Army, ugizwe ahanini n’urubyiruko rw’aba-Nuer, byatumye havuka indi nkundura y’ibibazo bya politiki muri icyo gihugu.
“Hari umuco umaze igihe ko iyo umuntu ahabwa umwanya cyangwa yimuwe, nta mpamvu itangazwa ku cyemezo cyo kumugenera uwo mwanya cyangwa kumukuraho. Ni ibisanzwe,” nk’uko byatangajwe na Lul Ruai Koang, umuvugizi w’ingabo za Sudani y’Epfo.
Sudani y’Epfo imaze igihe iri mu mahoro byemewe n’amasezerano yo mu 2018 yasinywe nyuma y’intambara yamaze imyaka itanu, yahitanye abantu ibihumbi n’ibihumbi. Ariko, ubugizi bwa nabi hagati y’amoko atandukanye bukomeje kugaragara kenshi.
Mu kwezi kwa Werurwe, Visi Perezida wa Mbere, Riek Machar, yashyizwe mu mugiriro w’inzu (house arrest), bikaba byarateje impungenge z’uko imirwano ishobora kongera kubura.
Minisitiri w’Itangazamakuru, Michael Makuei, yavuze ko gufunga Machar byatewe n’uko yakomeje kuvugana n’abamushyigikiye no kubashishikariza kwigomeka kuri leta, agamije guhungabanya amahoro ku buryo amatora ataba, maze Sudani y’Epfo ikagaruka mu ntambara.
Ishyaka rya Machar ryahakanye inshuro nyinshi ibyo leta iribashinja byo gushyigikira umutwe wa White Army, wagiye mu mirwano n’ingabo za leta mu mujyi wa Nasir, uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu, mu kwezi kwa Werurwe.
Mu kwezi kwa Gicurasi, ingabo za Sudani y’Epfo zatangaje ko zigaruriye uwo mujyi wa Nasir zari zarambuwe n’umutwe wa White Army.