SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Gen Muhoozi yongeye kuburira abashaka kurwanya Perezida Kagame ko ari ukwiroha mu muriro
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Gen Muhoozi yongeye kuburira abashaka kurwanya Perezida Kagame ko ari ukwiroha mu muriro
Andi makuru

Gen Muhoozi yongeye kuburira abashaka kurwanya Perezida Kagame ko ari ukwiroha mu muriro

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: July 9, 2025
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasubije uwamunenze gushyigikira Perezida Paul Kagame, amubwira ko gushaka kuzimya Umukuru w’Igihugu ari ukwishora mu muriro.

Kuri uyu wa 9 Nyakanga 2025, Gen Muhoozi yatangaje ko kurwanya Perezida Kagame ari ikosa rikomeye, agaragaza ko afitanye isano n’Umukuru w’Igihugu.

Ubutumwa bwa Gen Muhoozi buherekeje ifoto ya Perezida Kagame bugira buti “Natanga igitekerezo ko ari igikorwa kibi cyane kurwanya data wacu, Afande Paul, ukomoka muri Uganda. Ni bibi cyane!”

Uwitwa ‘Sheila Kamuzinzi’ ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagaragaje ko yasetse ubutumwa bwa Gen Muhoozi, agira ati “Hagati aho imitoma iravuza ubuhuha. Ngo kandi uyu na we akumva yayobora igihugu. Africa turacyafite urugendo rurerure.”

Mu Kinyarwanda gitomoye, Gen Muhoozi yasubije ko Kamuzinzi yabaswe n’urwango rwamaze abantu, amusaba kuva mu buhumyi no kwiyoberanya.

Ati “Yego imitoma kuko mwebwe mwabaswe n’urwango rwatumariye abantu. Niba koko ari wowe uri kuri iyi foto, amagambo yawe n’isura yawe ntibihura. Niba atari wowe, va mu buhumyi no kwiyoberanya.”

Gen Muhoozi yamenyesheje Kamuzinzi ko Perezida Kagame adakeneye imitoma kuko afite ibikorwa byo gushimirwa, kandi ko gushaka kumuzimya ari ukwishora mu muriro.

Yagize ati “Afande Paul ntakeneye imitoma-agira ibikorwa. Gushaka kumuzimya ni ukwishora mu muriro, kumurwanya ni ukuturwanya.”

Gen Muhoozi agaragaza kenshi ko akunda Perezida Kagame, akanamufata nk’umubyeyi. Amufata nk’umwe mu ntwari enye za Uganda, hamwe na Perezida Yoweri Museveni, Fred Gisa Rwigema na Salim Saleh.

Umunyamakuru Sam Karenzi yatashye ku mugaragaro Radio ye yatangiranye n’abanyamakuru bakomeye mu gihugu
Joseph Kabila yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abayobozi b’amadini muri Goma
Donald Trump yahamagawe mu rukiko mbere yo kurahira
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abagize Guverinoma nshya
Nishimira ibyo nagezeho mu myaka 5 maze  mu muziki : Juno Kizigenza
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Free Pokies Aristocrat Youtube

May 28, 2024

Big Win On Slots

May 28, 2024

Best Ireland Online Blackjack Sites Real Money

May 28, 2024

Sports Interaction Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Best Blackjack Limits Dublin

May 28, 2024

Jackpot Casino

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?