Nyuma yo kurushinga n’umukunzi we Iryn Uwase Nizra, umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa Kiss Fm, Rusine Patrick agiye kongera kwicaza abakunzi b’urwenya mu gitaramo cye bwite yise “Inkuru ya Rusine II.”
Yasohoye integuza y’igitaramo cye, avuga ko kizaba ku wa Gatandatu, tariki 30 Kanama 2025, kibere muri Centre Culturel Francophone i Kigali guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00PM).
Ni ubwa mbere Rusine agarutse mu gitaramo cye kuva yarushinga, nyuma y’igihe yari amaze yigaragaza cyane mu bitaramo by’urwenya nko muri Gen-Z Comedy, aho yakoze n’igitaramo cya mbere yise “Inkuru ya Rusine I”, ndetse no mu bitaramo bya Comedy Knights byafashije benshi kumumenya.
Rusine yatangarije umunyamakuru wacu ko igitaramo cye cya kabiri kizibanda ku rugendo rwo kuva mu busore no kuba umubyeyi, byaranzwe n’impinduka mu buzima busanzwe, ariko zose akazisangiza mu buryo busetsa ariko bufite ishingiro.
Yagize ati “Ni igitaramo cya kabiri. Iki kizibanda ku rugendo rwo kuva mu busore nkaba umubyeyi, mu gihe icya mbere cyavugaga urugendo rwo kwinjira mu mwuga w’urwenya, amashuri, n’izindi nkuru 9 mu bwana.”
Insanganyamatsiko y’iki gitaramo iravuga cyane: “From Dude to Dad”, igaragaza ubuzima bw’ukuri abinyujije mu rwenya rwumvikanamo ubugenge, ibisekeje n’amasomo.
Yavuze ko ari mu biganiro n’abandi banyarwenya bazahurira muri iki gitaramo cye. Ibitaramo byihariye nk’ibi bifite uruhare runini mu mibereho y’abakunzi b’uru rwego rw’imyidagaduro.
Ibitaramo by’urwenya bitanga umwanya wo kwisekera, bikagabanya umunaniro, stress n’agahinda abantu baba barimo. Abanyarwenya nka Rusine babasha kuvuga ku buzima bwa buri munsi mu buryo bufite igisekeje ariko kinarema ubumenyi n’ubumenyabuzima.
Ni umwanya abantu bahuriramo n’abandi bavuye mu ngeri zitandukanye, bagasabana, bagatembera mu bitekerezo, bakanunguka inshuti nshya.
Urwenya rufasha kongera ikizere mu bantu, rukabafasha kureba ubuzima mu ndorerwamo y’icyizere n’akanyamuneza. Kwitabira ibi bitaramo ni ugushyigikira abahanzi b’abanyarwanda n’ubuhanzi bwabo, bikabatera imbaraga zo gukomeza guhanga ibihangano bifite ireme.
Iki gitaramo kije nk’igice cya kabiri cy’urugendo rwe bwite mu rwenya, aho buri gihe agenda ashyira hanze igice cy’ubuzima bwe mu buryo busekeje ariko bufite amasomo. Ubu, aho ageze nk’umusore wubatse, asanga ari ngombwa kuganira ku nshingano, impinduka, no kwiyakira mu buryo buri wese yabasha kwisanzuramo.
