SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Trump  yongeye kwikoma  Elon Musk wahoze ari inshuti nyuma yo  gushinga ishyaka
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Trump  yongeye kwikoma  Elon Musk wahoze ari inshuti nyuma yo  gushinga ishyaka
Andi makuru

Trump  yongeye kwikoma  Elon Musk wahoze ari inshuti nyuma yo  gushinga ishyaka

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey
Published: July 8, 2025
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanenze bikomeye Elon Musk wahoze ari inshuti ye magara, kubera gahunda yo gushinga ishyaka rya politiki rishya, ibintu yise “ubupfapfa.”

Trump yavuze ko igitekerezo cya Musk cyo gushinga ishyaka rya gatatu ari ubupfapfa, ashimangira ko uretse guteza urujijo, nta nyungu gifitiye igihugu.

Yavuze ibi nyuma y’uko Elon Musk atangarije ku rubuga rwe rwa X ko yatangije ishyaka yise American Party, rigamije guhangana n’iry’Abarepubulikani n’Abademokarate.

Trump na Musk bahoze ari inshuti z’akadasohoka, ndetse uyu muherwe yigeze kugirwa umukuru w’ikigo cya leta y’Amerika cyitwa DOGE, gishinzwe gufasha kugabanya amafaranga leta ikoresha.

Gusa, Musk ntiyahwemye kunenga gahunda z’ubutegetsi bwa Trump yo kongera umwenda wa Leta ya Amerika.

Musk yavuze ko, nubwo iri shyaka rishya rishobora kuzashyigikira umukandida wa perezida mu gihe runaka, mu mezi 12 ari imbere rizibanda ku guhatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ku cyumweru, Trump na we yatangarije ku rubuga rwe rwa Truth Social ko ababajwe no kubona Musk ata inzira burundu, ibintu ngo byahuhutse mu byumweru bitanu bishize.

Trump yibasiye umuhate wa Musk witwa “Electric Vehicle (EV) Mandate”, wo gusaba inganda z’imodoka gukora no kugurisha ijanisha runaka ry’imodoka zikoresha amashanyarazi.

Yavuze ko iyo gahunda yari kuba “yarahatiye buri muntu kugura imodoka ikoresha amashanyarazi mu gihe gito”.

Gahunda ya Perezida Trump ijyanye n’imisoro n’amafaranga leta ikoresha, yashyizeho umukono ku wa 4 Nyakanga igahinduka itegeko, yakuyeho kugabanyirizwa imisoro ku modoka zikoresha amashanyarazi.

Yongeyeho ko kuva mu ntangiriro, yari yarwanyije icyifuzo cya Musk cyo gushyiraho itegeko rijyanye n’imodoka zikoresha amashanyarazi, asobanura impamvu zo gukura izo modoka mu itegeko.

Yavuze ko ubu abantu bemerewe kugura imodoka bashaka, zaba izikoresha lisansi, izikoresha byombi (hybrids), cyangwa izikoresha ikoranabuhanga rishya uko rigenda riboneka.

Yagize ati: “Itegeko rya EV ntirizongera kubaho ukundi.”

Iryo tegeko ririmo ingingo yongera amafaranga akoreshwa mu gucunga umutekano wo ku mipaka, mu gisirikare no mu gukora ingufu z’amashanyarazi.

Ni amafaranga yakomotse ku igabanywa ryateje impaka muri gahunda y’ubuvuzi n’iyo gutanga inkunga y’ibiribwa.

Musk aherutse kuvuga ko yicuza kuba yarashyigikiye Trump mu gihe cyo kwiyamamaza, avuga ko iyo atamuba hafi, Trump atari gutsinda Kamala Harris mu matora yabaye mu Ugushyingo 2024.

Papa Francis yahamije ko abantu bose ari abanyabyaha
Dosiye ya CG (rtd) Emmanuel Gasana yagejejwe mu rukiko
#Kwibuka31:Minisitiri Bizimana yahishuye ko iyo abakoloni bataza mu Rwanda nta Jenoside yari kubaho
Nigeria :Umugore yarumye igitsina cy’umukunzi we kugeza agiciye
Airtel Rwanda yatangije uburyo bushya bwa 4G (VoLTE).
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

How To Use Safe Spins In Ireland 2023

February 17, 2018

High Payout Online Slots

May 28, 2024

What Is The Best Online Casino In Ireland Offering A $10 Bonus

February 18, 2018

Are Online Slots In Ireland Only Allowed In Casinos 2023

May 28, 2024

No Registration Codes Ireland Casino

May 28, 2024

Top Online Pokies And Casinos Welcome Bonuses 4k

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?