Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro wo kwimurira ku itariki ya 15 Nyakanga 2025 iburanisha rya Ingabire Victoire Umuhoza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, nyuma y’uko agaragaje imbogamizi zirimo ko atagize umwanya uhagije wo kwiga dosiye yarezwemo n’ubushinjacyaha, ndetse umunyamategeko w’umunyamahanga ashaka ko amwunganira akaba ataremererwa gukorera mu Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Nyakanga 2025, ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ni bwo Ingabire Victoire Umuhoza yagombaga kuburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Yageze mu rukiko yambaye ikanzu y’igitenge yiganjemo amabara y’umutuku na orange, agatambaro mu mutwe kajyanye n’iyo kanzu, amadarubindi y’umukara, inkweto z’umukara zifunguye n’amaherena mato afite ibara ry’iroza.
Saa Tatu n’Igice z’igitondo ni bwo umucamanza yageze mu rukiko, abanza guha abanyamakuru iminota itatu yo gufata amafoto mu cyumba cy’iburanisha, mbere y’uko iburanisha ritangira.
Nyuma yo gusomera uregwa umwirondoro we, umucamanza yabanje guha umwanya Ingabire Victoire na Me Gatera Gashabana wamwunganiye, kugira ngo basobanure inyandiko boherereje urukiko basaba ko iburanisha ry’uyu munsi ryasubikwa akongererwa iminsi, mbere y’uko aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Umucamanza yavuze ko iyo nyandiko yarimo impamvu ebyiri, uregwa asaba ko yakongererwa iminsi mbere y’uko aburana, zirimo ko umunyamategeko ashaka ko amwunganira ataremererwa gukorera mu Rwanda, ndetse no kuba hari ibyo babona bidasobanutse mu nyandiko y’ikirego cy’ubushinjacyaha.
Ahawe umwanya ngo asobanure kuri ibyo, Ingabire Victoire, yavuze ko impamvu yazihinduye eshatu, atangira asaba urukiko ko rwamusabira Urugaga rw’Abavoka rukorohereza umunyamategeko we ukomoka muri Kenya witwa Emily Osiemo, kubona ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda, kugira ngo amwunganire muri uru rubanza.
Yavuze ko nubwo yunganiwe na Me Gatera Gashabana, ari uko yisanze muri dosiye y’abandi bantu icyenda na we akaba uwa 10, agasanga Me Gashabana ari we ubunganira, akaba amwifashishije, kuko yavuze ko yatawe muri yombi atiteguye.
Indi mpamvu Ingabire Victoire yagaragaje ni uko dosiye itanga ikirego y’Ubushinjacyaha ngo yari yanditse mu buryo bucanganye, butamworoheye gusobanukirwa ibyo aregwa neza, ati “byari ibintu bicucikiranye.” Ikindi avuga ko muri ’system’ hari inyandiko zimwe bitamukundiye kubona, izindi bajya kuzifungura bikanga.
Impamvu ya gatatu Ingabire yagaragarije urukiko ni uko dosiye y’ikirego y’Ubushinjacyaha yayibonye ku wa Gatandatu, akaba atabonye umwanya uhagije wo kuyisesengura ndetse no kumva amajwi avugwamo no kuyasesengura, kuko ari igihe gito.
Ingabire yashingiye ku ngingo ya 74 n’iya 75 z’itegeko riteganya imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, avuga ko yagombaga kubona dosiye imushinja isobanura buri cyaha akurikiranyweho n’impamvu zikomeye zituma agikurikiranyweho mu buryo bwumvikana.
Mu gusubiza kuri ibyo byifuzo bya Ingabire Victoire, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibiri gukorwa ari ugushaka gutinza urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, kandi ari urubanza rukwiye kuba mu gihe kidatinze.
Umushinjacyaha asubiza ku cyo kuba ashaka undi munyamategeko, yagize ati “Ubwo yabazwaga mu bugenzacyaha, yarunganiwe kandi yunganirwa n’umunyamategeko ubwe yishakiye, aho tukaba dusanga nta n’ikibazo kirimo…Rero ukekwaho icyaha arunganiwe kandi yunganiwe neza.”
Yavuze ko uru rubanza rutasubikwa kuko hategerejwe umunyamategeko w’umunyamahanga, kandi urubanza rutaratangira kuburanwa mu mizi, ari ugushaka gutinza urubanza, asaba ko icyo cyifuzo cyateshwa agaciro.
Ikindi umushijacyaha yongeyeho, ni uko Ingabire atari akwiye gusaba urukiko gusaba Urugaga rw’Abavoka guha ibyangombwa umunyamategeko we w’umunyamahanga, buvuga ko Urugaga ari urwego bwite urukiko rutakwivanga mu mikorere yarwo, ko we n’umwunganizi we bari bakwiye kuba barakoranye na rwo kugira ngo ibyo basaba bikorwe.
Ku kijyanye n’ibyavuzwe na Ingabire Victoire ko umwanzuro w’Ubushinjacyaha wanditse mu buryo budasobanutse, Ubushinjacyaha bwavuze ko atari byo, kuko umwanzuro wanditse neza, ndetse na buri cyaha n’impamvu zikomeye zitoma agikurikiranwaho.
Naho ku kijyanye n’uko avuga ko yabonye dosiye atinze, ku wa Gatandatu, Ubushinjacyaha bwavuze ko dosiye yaregewe urukiko ku wa 30 Kamena, kandi kuva icyo gihe yari yemerewe kuyibona, kandi no kuba yarabashije kuyibona icyo gihe, bigaragaza ko nta kibazo kirimo mu kubasha kubona uburenganzira bwo kubona dosiye.
Umushinjacyaha ati “Kuba bavuga ko bayibonye ku wa Gatandatu ni uburangare bwabo, ikaba itaba impamvu yazanwa mu rukiko.”
Me Gashabana yasubije kuri ibyo byavuzwe n’ubushinjacyaha, ati “Birumvikana ko ubushinjacyaha buri kureba ku nyungu zabwo gusa, kugira ngo bushinje…ariko kuva ku itariki 30 Kamena, icyumweru cyose cyakurikiyeho cyari konji.” Ubushinjacyaha buti “ariko system yarakoraga!”
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko rwatesha agaciro ubusabe bwa Ingabire Victoire, buvuga ko ari gutinza urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kandi ari urubanza rugomba kuburanwa mu buryo bwihuse.
Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yafashe umwanzuro wo kwimura iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, rikaba ryimuriwe ku itariki ya 15 Nyakanga 2025, kugira ngo uregwa abe yiteguye nta zindi mbogamizi.
Yongeyeho ati “Ariko icyo gihe nta yindi mpamvu urukiko ruzumva.”
