Umuhanzi Eric Senderi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo gushimira ingabo zahoze ari iza APR zabohoye u Rwanda no komora imitima y’abanyarwanda bari mu makuba yabibasiye ubwo bahorwaga uko bavutse muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 yakoreye igitaramo cy’amateka kw’Ivuko
Nyuma y’ibyishimo yagiranye n’Abayobozi b’ikipe ya armeé Patriotique Rwandais (APR) mu birori byabereye ku Mulindi wa Byumba Ahahoze Icyicaro gikuru cy’Umgaba Mukuru w’Ingabo APR (RDF) ubu yahisemo gutangirira ibitaramo birenga 10 agiye gukorera mu Ntara zoze z’u Rwanda .
Senderi nyuma y’ibigo bikomeye hano mu gihugu abaye umuhanzi uteguye ibitaramo byo kwegerana n’abafana be baherereye mu karere ka Karere Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba aho Ingabo zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame
Nyuma y’urugendo rurerure ku rubyiruko rwiganjemo abavanga umuziki n’abanyamakuru bagize kuva i Kigali kugera mu karere ka Kirehe mu ntara y’iburasirazuba byagenze neza cyane kugeza igitaramo gitangiye .
Ahagana kw’isaha ya saa Ine eric Senderi aherekejwe n’’ umuraperi Karigombe uzwi cyane mu Bisumizi bari bageze murenge wa Nasho mu kagali ka Rubirizi yakirwa n’Umunyamabanga w’umurenge wa Kirehe Claudius Karamuheto ndetse n’uhagariye Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe .
Eric Senderi nabamuherekeje bahise bakora igikorwa cy’umuganda mu kagali ka Rubirizi nabo bari kumwe nyuma yaho bafashe igihe igihe gito baganira ku mateka yaranze akarere ka Kirehe cyane cyane mu murenge wa Nasho .
Igitaramo cya Senderi I Kirehe nicya mbere mu bitaramo bindi bizabera mu turere 10 tw’igihugu, aho azegera abafana be n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange. Senderi yavuze ko iyi myaka 20 ayifata nk’urugendo rurerure rwuzuyemo ibihe byiza n’ibigoranye, ariko byose bikamugira umuhanzi ukomeye n’inararibonye.
Senderi ahawe ijambo yagize Ati “Ndabashimira abakunzi banjye bambaye hafi muri uru rugendo rutoroshye rw’umuziki nyarwanda. Ndashimira Imana cyane yabimfashijemo. Uru ni umwanya wo kubashimira no gusubiza urukundo bangaragarije,
Yadutangarije ko yahisemo gutangirira ku ivuko kugira ngo yibutse aho inzozi ze zatangiriye, kandi abigaragaze nk’icyitegererezo ku rubyiruko. Yakomeje agira ati “Nifuza gutangirira aho navukiye kugira ngo nibutse aho navuye, nkomeze kwereka urubyiruko ko aho umuntu ava atari ho amenera,”
Mu rugendo rwe rw’imyaka 20 Senderi yashyize hanze album eshatu ari zo: Twaribohoye – irimo indirimbo 10, Icyomoro – irimo indirimbo 15, Intimba y’Intore – irimo indirimbo 18, zigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yatumiwe kuririmba mu bikorwa bikomeye birimo: Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexico, Urugendo rw’Intara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali rukurikiye uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame.
Yari umwe mu bahanzi baririmbye mu birori byo gutaha Stade Amahoro ivuguruye imbere y’abakuru b’ibihugu barenga 20. Yitabiriye Primus Guma Guma Superstar inshuro eshatu yikurikiranya, ndetse yegukanye Salax Awards eshatu mu njyana ya Afrobeat.
Yahawe Karisimbi Awards eshatu nk’umuhanzi ukunzwe n’abaturage. Yanahawe igihembo cy’Umujyi wa Kigali cy’isuku n’umutekano.
Yaririmbye mu bikorwa byo kwamamaza amatora ya Perezida mu 2010, 2017 na 2024, anatamira abitabiriye umuhango wo Kwita Izina inshuro eshatu.
Gahunda y’ibitaramo bya Senderi izaba iteye itya : Burera – 11/07/2025, Muhanga – 12/07/2025, Huye – 18/07/2025, Bugesera – 19/07/2025, Kayonza – 23/07/2025, Ngoma – 25/07/2025, Musanze – 26/07/2025, Rubavu – 27/07/2025, Rusizi – 29/07/2025 ndetse na Kigali – 01/08/2025
Muri ibi bitaramo, Senderi azasubiramo zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane kuva mu 2005, ndetse n’izo kuri album ze zitandukanye.



















