SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Republican Guard yongeye yegukana igikombe cya Liberation Cup 2025
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Republican Guard yongeye yegukana igikombe cya Liberation Cup 2025
Imikino

Republican Guard yongeye yegukana igikombe cya Liberation Cup 2025

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: July 4, 2025
Share
SHARE

Ikipe y’Abasirikare barinda Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard Rwanda) irangajwe imbere na Capt Ian Kagame yegukanye igikombe cya Liberation cy’uyu mwaka. ‎

Kuri uyu wa Kane ni bwo hasojwe irushanwa ryo Kwibohora ry’uyu mwaka, rizwi nka RDF Liberation Cup 2025 mu mikino itandukanye. 

‎Mu mupira w’amaguru kuri Kigali Pele Stadium saa Kumi byari ibicika ku mukino wa nyuma aho Ikipe y’Abasirikare barinda Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard Rwanda) yari yacakiranye na Division ya 3.

‎Ni umukino witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe na Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse.

‎‎Uyu mukino watangiye Division ya 3 iri hejuru ndetse mu minota 10 ya mbere yari yafunguye amazamu, gusa umusifuzi aza kucyanga yerekana ko habayemo ikosa.

‎Amakipe yombi yakomeje gukina agera imbere y’izamu ndetse Republican Guard Rwanda iza no kubona penariti ariko umukinnyi wayo ayitera hejuru y’izamu.

‎Mu gice cya kabiri ku munota wa 64 iyi kipe irimo Capt Ian Kagame aho ari nawe kapiteni wayo yaje kubona igitego gitsinzwe na Ndagijimana Pierre ndetse birangira inegukanye intsinzi. 

‎‎Yahise yegukana iki gikombe nyuma y’uko n’ubundi ariyo yari igifite mu mwaka ushize. Ikipe yegukanye umwanya wa 3 ni 4th Division itsinze Military Police ibitego 2-1.

Cheptegei wari umukinnyi wo gusiganwa ku maguru yitabye Imana
Jibu Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye na Vision Fc
Ikipe y’amagare ya TotalEnergies iri kwitegurira umwaka w’imikino mu Rwanda
Ikipe ya Addax SC yagaruye Bokota Ndjoku Labama
Ni iki cyo kwitega muri Tour du Rwanda uyu mwaka?
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

747 Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Au Gambling Industry Trends

September 5, 2023

What Are The Top 10 Bitcoin Casinos In Ireland For 2023

July 19, 2019

What Online Casino Games Can I Play In Ireland

November 7, 2020

Best Online Slots In Ireland Casinos 2023

May 28, 2024

Grand Rush Casino Quickie Boost

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?