Umugoroba wo ku ya 03 Nyakanga2025 wari umugoroba wari utegerejwe na benshi nyuma yaho kompanyi ya Ma-Afrika itangarije ko yateguye igitaramo cyo gushimira inkotanyi zabohoye u Rwanda zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame .
Wari umugoroba witeguwe neza n’amatorero akunzwe cyane hano mu Rwanda ariyo ishyaka ry’intore n’Inyamibwa bari kumwe n’umuhanzi Maji Maji aho bataramiye abanyarwanda bigashyira kera maze bagatungurwa no kubona mu kirere twa tudege tutagira abapilote tuzwi nka Drones twashimishije ibihumbi by’abato n’abakuru bari bateraniye mu nyubako ya Kigali Convention Center hejuru .
Iki gitaramo cyatangiye bugorobye cyari cyitabiriwe n’abantu benshi nu ngeri zitandukanye kw’ikubitiro basusurukijwe na Maji Maji n’itsinda bafatanya kuririmba baririmba zimwe mu ndirimbo zabo zo kubohora igihugu barishimirwa mu rwego rwo hejuru arinako abantu bagendaga biyongera
Maji Maji ubwo yaravuye yaravuye ku rubyiniro yakorewe mu ngata n’itorero ishyaka ry’intore maze mu mbyino nziza cyane abantu barahaguruka bafatanya gucinya akadiho karahava ari nako bavuga imyato ingabo za RPA zabohoye u Rwanda ubwo rwari mu makuba ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Iki gitaramo cyasojwe ahagana I saa sita zirenga cyashyizweho akadomo n’itorero Inyamibwa ryaje naryo rigasusurutsa abaraho mu ndirimbo nyinshi zifashishwaga ku rugamba rwo kubohora u Rwanda kugeza risoje
Nyuma yo gutaramirwa nayo matorero yombi abari bitabiriye igitaramo Urw’Intwari batunguye no kubona mu kirere amagambo meza ashima Inkotanyi na Perezida Kagame aho izo drone zandikanga amagambo atandukanye
Ntabwo byari ibishashi nkuko benshi twabibonaga ahubwo byari ‘drones’ zazamukaga zikandika amagambo atandukanye mu kirere mu rwego rwo kwifatanya n’abari muri iki gitaramo kwizihiza umunsi wo Kwibohora31.
Uretse amagambo atandukanye arimo n’ayo gushimira Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda, izi ‘drones’ zanashushanyije mu kirere ibendera ry’u Rwanda n’ikarita yarwo.
Ubwo Igitaramo cyasozwaga Umuyobozi wa Ma-Africa mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru ryaraho yavuze ko nubwo iki gitaramo ari ubwa mbere kibaye bagiye kuzajya bakigira Ngaruka mwaka kugira ngo bataramire abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki Gakondo .













