Kuri uyu wa Gatatu, Umuraperi Sean “Diddy” Combs yahamijwe icyaha gifitanye isano n’ubusambanyi mu rukiko rwa New York ariko agirwa umwere ku byaha bikomeye cyane aregwa byo kwambura no gucuruza abantu bo gukoresha ubusambanyi (racketeering and sex trafficking).
Nyuma y’urubanza rw’ibyumweru birindwi, yahamijwe ibyaha bibiri byo gutwara abantu bagiye gukora uburaya.
Uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya hip-hop yazamuye amaboko ashimira Imana nyuma y’isomwa ry’urubanza, areba inteko, maze ahobera umwe mu bamwunganira.
Umucamanza yanze icyifuzo cyo kurekurwa by’agateganyo
Akimara gusomerwa, uwunganira Combs yasabye umucamanza ko yarekura umukiriya we by’agateganyo.
Umwunganizi mu by’amategeko Marc Agnifilo yagize ati: “Yagizwe umwere ku byaha bikomeye kandi cyane. Yahamijwe n’icyaha kidakomeye cyane na gato.”
Abashinjacyaha ariko bavuze ko agomba kuguma muri gereza mu gihe ategereje gukatirwa igihano.
Umucamanza w’akarere muri Amerika, Arun Subramanian, na we yanze icyifuzo cya Diddy cyo gutanga ingwate akarekurwa by’agateganyo.