SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Element na Kevin Kade bamaze kugera muri Amerika aho  bitabiriye  Rwanda Convention 2025
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Element na Kevin Kade bamaze kugera muri Amerika aho  bitabiriye  Rwanda Convention 2025
Imyidagaduro

Element na Kevin Kade bamaze kugera muri Amerika aho  bitabiriye  Rwanda Convention 2025

Gossip Kigali
Gossip Kigali
Published: July 3, 2025
Share
SHARE

Element EleéeH na Kevin Kade bitabiriye ‘Rwanda Convention USA 2025’ bageze mu Mujyi wa Dallas muri Texas, bakiranwa urugwiro n’abateguye ibi birori bazahuriramo n’abarimo The Ben na Meddy.

Ku wa 2 Nyakanga 2025 nibwo aba bahanzi bageze mu Mujyi wa Dallas bakirwa na Ugeziwe Ernesto n’itsinda rigari ry’abari gutegura ibi bitaramo bizajyana na ‘Rwanda Convention USA 2025’.

Aba bahanzi bageze muri Amerika mu gihe The Ben nawe wari umaze iminsi muri Canada yamaze kwemeza ko yerekejeyo, bose bakazahurira mu gitaramo kizabera muri Texas.

Kevin Kade biyongereye kuri The Ben, bazaririmba mu gitaramo cyo ku wa 5 Nyakanga 2025.

Ni mu gihe ku munsi wa mbere wo gufungura ibi bikorwa ku wa 4 Nyakanga 2025 hatumiwe Massamba Intore icyakora we birangira atitabiriye.

Ku wa 6 Nyakanga 2025 ubwo ‘Rwanda Convention USA 2025’ izaba isozwa hazaririmba Meddy uzifatanya n’abazitabira iki gikorwa mu kuramya no guhimbaza Imana.

Igikorwa cya ‘Rwanda Convention USA’ kizatangira ku wa 4-6 Nyakanga 2025, byitezwe ko kizabera muri Irving Convention Centre muri Leta ya Texas.

‘Rwanda Convention USA’ yaherukaga kuba mu 2019, igamije guhuriza hamwe Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ibirori biba mu buryo bwo gusabana, aho Abanyarwanda n’inshuti zabo bahura bakungurana ibitekerezo.

Iki gikorwa gifite umwihariko w’uko kigiye guhurirana n’ibihe byo kwizihiza imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye no kwizihiza Ubwigenge Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabonye ku wa 4 Nyakanga 1776.

Ikinyamakuru The Mirror cyemeye amakosa cyakoreye Prince Harry
Danny Vumbi yakoreye i Musanze igitaramo cyo kumvisha abakunzi be alubumu ye yise 365
Ibirori bya Black Elegance byateguwe na Kigali Boss Babies kubyitabira birasaba agatubutse
Diamond Platnumz yongeye gusaba Perezida Samia Suluhu kububakira Inzu imeze nka BK Arena
Sheilah Gashumba arakekwaho gucuruza abakobwa
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Gambling Pokies Sites Australia

September 5, 2023

List Of Gambling Companies

May 28, 2024

Casino Without Deposit

May 28, 2024

Play Store Real Money Casino

May 28, 2024

Top Deposit Promotions For Online Casinos With Pokies In Australia

September 5, 2023

Palace Of Chance Download

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?