Umuhanzi Clarisse Karasira yatangarije abakunzi be ko umuryango we bitegura ubuheta, akaba ari umwana wa kabiri.
Ni bimwe mu byo yasangije abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025.
Mu mashusho yasangije abamukurikira agaragaza we, umugabo hamwe n’umwana wabo ko banejejwe nuwo mugisha Imana yabahaye.
Ni amashusho yaherekejwe n’amagambo agira ati: “Murebe ibyo Imana yadukoreye. Bakundwa umuryango wacu urimo kwaguka turitegura undi mwana vuba.”
Mudufashe kuvuga Haleluya, Imana yadukoreye ibikomeye natwe turishimye Zaburi 126:3, Kwanda, Papa Kwanda na njye turabakunda.”
Clarisse Karasira yari amaze igihe ateguje umushinga wo gukora indirimbo zigisha abana ziri mu kinyarwanda akazinyuza ku murongo wa YouTube yise Mama Kwanda and Friends.
Clarisse Karasira yarushinze na Ifashabayo Sylvain Dejoie, tariki ya 01 Gicurasi 2021, baza kwibaruka umwana w’umuhungu tariki 13 Kamena 2022.



