Umubyeyi Mukankuranga Marie Jeanne wamenyekanye nka Mama Mariya Yohani wamneyekanye cyane mu ndirimbo Itsinzi ni zindi nyinshi zivuga imyato ingabo z’Inkotanyi zaboye abanyarwanda yasabye abanyarwanda kuzitabira igitaramo yateguye yise inkera y’abahizi bakifatanye gushimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame .
Uyu mubyeyi umaze Imyaka irenga 40 mu muziki mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Kamena 2025 ubwo yatangazaga aho gahunda y’imyiteguro y’icyo gitaramo azamurikiramo alubumu ye ya kabiri yise “Komeza Ibirindiro “izaba ikubiyemo indirimbo indirimbo nyinshi amaze igihe akora kugira ngo azaziture Perezida Paul Kagame wayoboye inkotanyi zikarokora abanyarwanda bari mu kaga .
Mariya Yohani yagarutse ku buzima babayemo mu nkambi ubwo bari mpunzi ari nabwo yatangiye kuririmba kugeza ubwo abana babo bari abasore bafashe icyemezo cyo gukura ababyeyi babo mu buhunzi bagatangira urugamba rwo kubohora urwababyaye
Yagize ati: “Twari impunzi tudafite icyo turi cyo ariko kandi dutekereza iwacu. Abahungu bacu bamaze kwiyumvamo ubugabo biyemeje gutanga amaraso yabo ngo bashyire Igihugu ku murongo.”
Mariya Yohani avuga ko nubwo atari ku rugamba rwo kurasana ariko yumvaga agomba gukora indirimbo ziherekeza abarwanaga.
Ati: “Njye sinari ku rugamba, ndasana ariko iri jwi n’amagambo yo mu ndirimbo ni yo yahaga imbaraga abo bana bari biyemeje gupfira u Rwanda.”
Ibigwi byabo ngo ni byo Mariya Yohani yashingiyeho atekereza izina ry’igitaramo.
Ati: “Ni nde utashima abo bana baduhaye Igihugu, icyo gitaramo cyitwa ‘Inkera y’Abahizi’ kuko buzacya hizihizwa umunsi wo Kwibohora. Nafashe itariki ya 3 kugira ngo ntegure iyo nkera, tuzabaririmbe n’ejo tuvuge ubutwari bwabo.”
Mu gihe cy’imyaka 40 amaze mu muziki, uyu muhanzi avuga ko kuba ijwi rye ridata umwimerere abikesha kuba ataranyoye inzoga n’itabi.
Biteganyijwe ko igitaramo ‘Inkera y’Abahizi, kizaba tariki 3 Nyakanga 2025, kikazabera ku Intare Conference Arena.
Ubwo yari abajijwe impamvu mu myaka amaze mu muziki afitemo Alubumu ebyiri gusa, Mariya Yohana yavuze ko yageraga aho agafatamo ikiruhuko kugira ngo atazateshuka, bikamufasha gufata umwanya wo guhimba indirimbo zagirira akamaro abazumva.
Uretse Mariya Yohana uzataramira abazitabira icyo gitaramo, hazanagaragaramo abandi barimo Tom Close, Bruce Melodie, Knowless, Tonzi na Rumaga.
