SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ubuyobozi bwa RDF bwanyomoje amakuru y’itangazo rikomeje guca ku mbuga  nkoranyambaga
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ubuyobozi bwa RDF bwanyomoje amakuru y’itangazo rikomeje guca ku mbuga  nkoranyambaga
Andi makuru

Ubuyobozi bwa RDF bwanyomoje amakuru y’itangazo rikomeje guca ku mbuga  nkoranyambaga

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: June 24, 2025
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwamaganye itangazo ry’iricurano ryuzuye amakuru y’ibinyoma ryabwitiriwe rigakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Iri tangazo ryatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryacyeye, z’abantu biganjemo abasanzwe bavuga nabi u Rwanda batanarwifuriza ineza.

Iri tangazo ry’iricurano ryashyizweho ikirango cy’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ryuzuyemo ibihuha, nk’aho ritangaza amakuru ahabanye n’ukuri ku buzima bwa Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF.

Iri tangazo ry’iricurano rikomeza ritwerera ubutumwa RDF ngo ko yasabye “Abanyarwanda n’inshuti zabo gukomeza kunga ubumwe no kwerecyeza amasengesho ku Mukuru w’Igihugu muri ibi bihe bitoroshye.”

Ubu butumwa bigaragara ko bwacuzwe n’abatifuriza ineza u Rwanda, busoza buvuga ko ngo Ingabo z’u Rwanda “zisaba abaturage gukomeza gutuza. Inzego za Repubulika zigakomeza gukora, ndetse na RDF yiteguye gukomeza kurinda umutekano, amahoro n’ituze by’Igihugu.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabwo, bwagaragaje ko iri tangazo ari ikinyoma [Fake news], busaba abantu kutariha agaciro.

Perezida Kagame yashyizeho abajyanama b’Umujyi wa Kigali
I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage
Israel Mbonyi yahembuye imitima y’abakristo mu gitaramo yakoreye mu bubiligi
Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi basaga 4000
Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa Leta yitabye Imana azize indwara y’Umutima
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Supernova Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024
Andi makuruImyidagaduro

Marina yishimiye umufana we w’I Nyabihu wamubonye agasuka amarira

July 9, 2024

Gold Express Demo

February 25, 2025

Best Digital Casino Apps Ie

May 28, 2024

When Will Victorian Pokies Reopen

May 28, 2024

Casino Win Money

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?