Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yakomereje gahunda y’ibiganiro mu mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Kabila wabaga mu buhungiro kuva mu mpera za 2023, yasubiye muri RDC muri Gicurasi 2025, yakirwa n’ubuyobozi bw’ihuriro AFC/M23 mu mujyi wa Goma.
Akihagera, yatangiye kuganira n’Abanye-Congo bo mu byiciro bitandukanye barimo abanyamadini, abanyapolitiki na sosiyete sivile, yumva ibitekerezo byabo ku buryo amahoro yaboneka muri RDC, by’umwihariko mu burasirazuba.
Nyuma y’igihe gikabakaba ukwezi Kabila ari i Goma, kuri uyu wa 24 Kamena 2025 yagiye i Bukavu, aho ateganya kugirana n’Abanye-Congo ibiganiro by’amahoro nk’ibyabanje.
Nk’uko Kabila yabisobanuye mu ijambo yagejeje ku Banye-Congo mbere yo gusubira muri RDC, ibiganiro bye bishingira ku nkingi 12 ahamya ko zafasha iki gihugu kubona amahoro arambye.
Izi nkingi zirimo ubwiyunge hagati y’Abanye-Congo, guhagarika intambara, umubano mwiza hagati ya RDC n’ibihugu by’abaturanyi, gusenya imitwe yitwaje intwaro ndetse no guhagarika ubutegetsi bw’igitugu.
Leta ya RDC yo igaragaza ko ibikorwa bya Kabila mu Burasirazuba bw’iki gihugu bigamije kwenyegeza intambara, ndetse yabishingiyeho itangira kumukurikiranaho icyaha cy’ubugambanyi, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.