Ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda, National Resistance Movement (NRM) ryatangaje ko Yoweri Kaguta Museveni azongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.
Icyemezo cyo kongera kwiyamamaza kwa Museveni cyatangajwe n’Umuyobozi n’Akanama gashinzwe amatora muri NRM, Tanga Odoi.
Yavuze ko biteganyijwe ko Museveni azafata inyandiko zimwemerera guhagararira NRM mu matora ya Perezida ku wa 28 Kamena 2025.
Ati “Perezida azafata impapuro zigaragaza ko afite ubushake bwo kongera kwiyamamaza ku myanya ibiri, uwa mbere ni ubuyobozi bw’ishyaka undi ni ukurihagararira mu matora ya Perezida mu gihe yaba ahawe amahirwe.”
Mu gihe Museveni yaba agiriwe icyizere n’ishyaka rye, byitezwe ko mu bo bashobora guhangana mu matora harimo Robert Kyagulanyi wamenyekanye mu muziki nka Bobi Wine.
Uyu mugabo nubundi bari bahatanye mu matora yo mu 2021 ariko birangira Museveni amuhigitse.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe muri Mutarama 2026.
Museveni w’imyaka 80 yayoboye Uganda kuva mu 1986, ibimushyira ku mwanya wa kane ku rutonde rw’abayobozi bo muri Afurika batinze ku butegetsi.