SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Gen. Muhoozi yahishuye ko imitwe ya Wazalendo ari ikibazo muri DRC
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Gen. Muhoozi yahishuye ko imitwe ya Wazalendo ari ikibazo muri DRC
Andi makuru

Gen. Muhoozi yahishuye ko imitwe ya Wazalendo ari ikibazo muri DRC

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey
Published: June 23, 2025
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yikomye imitwe ya Wazalendo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabaje mu ntambara irwanamo n’umutwe wa M23, ayigaragaza nk’imitwe igambiriye ikibi.

Muhoozi yabitangaje nyuma y’amasaha make avuye i Kinshasa, mu ruzinduko rwasize abonanye na Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Uru ruzinduko kandi rwasize Igisirikare cya Uganda (UPDF) na FARDC cya Congo bisinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye mu bya gisirikare. Ni amasezerano yemerera UPDF kurasa imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC.

Gen. Muhoozi mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje imitwe ya Wazalendo ubutegetsi bwa Tshisekedi bwitabaje mu ntambara ingabo zabwo zirwanamo na M23 nk’iteje ikibazo, ayiteguza kugabwaho ibitero aho iri hose.

Ati: “Wazalendo rwose ni imitwe igambiriye ikibi! Mubyizere, ingabo zihuriweho na UPDF na FARDC zizabagabaho (Abazalendo) ibitero aho bari hose, keretse nibaba abanyabwenge bihagije bakayamanika.”

Uyu Jenerali mu bundi butumwa, yashinje Wazalendo kuba zimaze igihe zica abaturage barimo n’abatuye hafi y’umupaka wa RDC na Uganda.

Yunzemo ati: “Ntituzategereza guhangana na bo. Muzica abaturage bacu hanyuma mubyishyure.”Yavuze imyato Kagame!

Gen. Muhoozi Kainerugaba mu bundi butumwa yanditse kuri X, yongeye gushimangira ko Perezida Paul Kagame akiri intwari ye.

Ibi yabihuzaga na bamwe mu bahuje uruzinduko rwe i Kinshasa no kuba asa n’uwateye umugongo u Rwanda, akayoboka RDC imaze imyaka irenga itatu idacana uwaka na rwo.

Muhoozi yifashishije ifoto ya Perezida Paul Kagame, yagize ati: “Aracyari intwari yanjye, urukundo rugumeho!”

Yavuze kandi ko umuntu wese wibwira ko hari ubwo yigeze kutumvikana na “se wabo” Paul Kagame ku kintu runaka ashaka ko [Gen. Muhoozi] amwohereza ikuzimu.

#Kwibuka31 : Tariki ya 10 Mata 1994 Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Antony J. Blinken ku kibazo cy’umutekano muri RDC
#Kwibuka30 : Abanyarwanda ba mu buholandi bibutse abakorewe Jenoside basabwa kwamagana abagifite ingengabitekerezo yayo (Amafoto
Perezida Kagame yakebuye urubyiruko rwiharaje kwambara Ubusa
Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we batawe muri yombi
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

$5 Minimum Deposit Casino Au

September 5, 2023

Finding The Best Slots Irish Casinos On The Net

June 12, 2018

Where Can I Play Free Video Slots In Ireland At Online Casinos

June 19, 2017

Play Free Australian Pokies For Fun Only

September 5, 2023

Victoria Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Where Can I Play Free Australian Pokies Online In Australia

September 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?