Dj Toxxy Umwe mu bahanga dufite hano mu Rwanda nyuma yaho atangarije ko agiye kwongera gutegura igitaramo cya Toxxyk Experience kibera mu mujyi wa Rubavu kuri iyi nshuro yatangiye kucyamamaza mu mujyi wa Kigali ndetse anatangaza urutonde rw’ abahanzi n’abadj’s bazamufasha muri icyo gitaramo
Bruce Melodie uri mu bahanzi bamaze igihe bahagaze bwuma mu muziki w’u Rwanda, yongewe mu gitaramo ‘Toxxyk Xperience’ gitegerejwe kubera i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2025.
Iki gitaramo kizabera mu Karere ka Rubavu, bikaba ari ku nshuro ya kabiri kizaba kibaye nyuma y’uko DJ Toxxyk abitangiye mu 2024.
Ni igitaramo DJ Toxxyk ahurizamo aba DJs batandukanye ndetse n’abahanzi b’amazina manini, mu rwego rwo gususurutsa abakunzi b’umuziki baba bakoraniye mu Karere ka Rubavu.
Mu bahanzi batumiwe muri iki gitaramo uyu mwaka barimo Kivumbi King na Bruce Melodie mu gihe aba DJs bagera ku icumi bayobowe na DJ Toxxyk na bo bazasusurutsa abazitabira ibi bitaramo.
Mu ba DJs batumiwe muri iki gitaramo barimo June, Maraud, Bloww, Lou,Pyfo,Smooth Kriminal,Klxx,Tyga, Inno na Kevin Klein.
Umwaka ushize ubwo yatangizaga ibi bitaramo ku nshuro ya mbere, DJ Toxxyk yari yatumiye abahanz barimo Ish Kevin, Chris Eazy na Kenny Sol n’aba DJs batandukanye b’intoranywa.
Uretse gususurutsa abakunzi b’umuziki, DJ Toxxyk na DJ Marnaud bazaba bataramira i Rubavu banishimira imyaka icumi ishize batangiye urugendo rwo kuvanga imiziki.