Umuryango wa Dr. Edgar Lungu Chagwa wayoboye Zambia kuva mu 2015 kugeza mu 2021 wafashe icyemezo cyo kumushyingura i Johannesburg muri Afurika y’Epfo nyuma y’aho unaniwe kumvikana na Leta yari yateguye ibikorwa byo kumusezeraho mu cyubahiro.
Umuvugizi w’uyu muryango, Makebi Zulu, kuri uyu wa 20 Kamena 2025 yasobanuye ko wifuje ko umuhango wo gusezera no gushyingura Dr. Lungu wakwitabirwa na wo gusa.
Yagize ati “Mu izina ry’umuryango wa Lungu, twifuje kubamenyesha ko gusezera no gushyingura Dr. Edgar Lungu Chagwa twakundaga bizabera hano muri Afurika y’Epfo, hashingiwe ku cyifuzo cy’umuryango we cyo kumwishyingurira wonyine.”
Makebi yasobanuye ko Leta ya Afurika y’Epfo yemereye umuryango wa Dr. Lungu kumushyingura i Johannesburg, aboneraho gushimira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Ronald Lamola, wabahaye ubutumwa bwo kubihanganisha.
Umuryango wa Dr. Lungu na Leta ya Zambia byari byarumvikanye ko azashyingurwa i Lusaka, impande zombi zifatanya mu gutegura igikorwa cyo gucyura umurambo we, ariko tariki ya 18 Kamena, watangaje ko utizeye ko Leta izubahiriza amasezerano byagiranye.
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, ku wa 19 Kamena yatangaje ko umuryango wa Dr. Lungu wahagaritse ku munota wa nyuma gahunda yo gucyura uyu murambo, nyamara Leta yari yarawusezeranyije kuwufasha mu bikorwa byo kumusezerano mu cyubahiro.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko Leta ya Zambia yari yarafashe icyemezo cyo gushyingura Dr. Lungu tariki ya 23 Kamena, ariko kubera ko umuryango we wanze ko umurambo ucyurwa, iki gihugu kidashobora kuguma mu kiriyo kitazi igihe kizarangirira.
Yagize ati “Hashingiwe kuri izi mpamvu, menyesheje igihugu ko kuri uyu wa 19 Kamena 2025 niharangira, ikiriyo kiraba kirangiye ku mugaragaro.”
Perezida Hichilema yari yavuze ko nubwo ikiriyo cyavuyeho ku rwego rw’igihugu, Leta yiteguye gushyingura Dr. Lungu mu cyubahiro nk’uwayoboye Zambia, kuko atari uw’umuryango we gusa.
Dr. Lungu yasimbuwe na Hichilema ku butegetsi mu 2021. Yapfiriye muri Afurika y’Epfo tariki ya 5 Kamena 2025 mu gihe yateganyaga guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2026, nk’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi.