Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza, nyuma yo gusabwa n’ubushinjacyaha kumukoraho iperereza.
RIB yemeje ko Ingabire ukuriye ishyaka Dalfa-Umurinzi ritemewe mu Rwanda ari mu maboko yayo, mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X.
Yagize iti: “RIB ibisabwe n’Ubushinjacyaha, tariki ya 19 Kamena 2025, yatangije iperereza kuri Ingabire Umuhoza Victoire, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be, kugira ngo ashyikirizwe Urukiko.”
Uru rwego rwakomeje rusobanura ko Ingabire we na bagenzi be bakurikiranyweho “ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.”
Uyu munyapolitiki afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe ategereje gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Ingabire Victoire Umuhoza yafunzwe nyuma y’uko ejo ku wa Kane yari yitabye Urukiko Rukuru kugira ngo rugire ibyo rumubaza ku byaha abarwanashyaka b’ishyaka rye rya Dalfa-Umurinzi baregwa, birimo kuba baritabiriye amahugurwa yo gukuraho ubutegetsi hadakoreshejwe intambara.
Ingabire yari yatumijweho n’urukiko, nyuma y’uko mu maburanisha yabanje ubushinjacyaha bwagiye bumushyira mu majwi ko afite aho ahuriye n’ariya mahugurwa.
Ubwo yatangaga ibisobanuro yabwiye urukiko ko abaregwa uko ari icyenda abazi, gusa ashwishuza ko amahugurwa bashinjwa kwitabira ntaho ahuriye na we cyangwa ishyaka rye, na cyane ko ngo ritemewe mu Rwanda.
Nyuma y’amasaha abiri inteko iburanisha iri mu mwiherero kugira ngo isuzume ibisobanuro byatanzwe na Ingabire Victoire, urukiko rwavuze ko rusanga ubushinjacyaha bugomba kumukoraho iperereza rihamye.
Rwavuze kandi ko nyuma yo gusuzuma ibisobanuro yaruhaye, rwasanze bidahagije kandi hakaba hari ibimenyetso bimushinja.
Perezida w’iburanisha yategetse ubushinjacyaha gukora iperereza maze bukazashyikiriza urukiko ibyavuye mu iperereza.
Urukiko Rukuru rwa Kigali rwanzuye ko iperereza rigomba kuba ryamaze gukorwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri, uhereye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025.