Ikipe ya APR FC yatangaje umunya-Morocco, Abderrahim Taleb nk’umutoza wayo mushya mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Iyi kipe yambara Umakara n’Umweru yatangaje Umutoza mukuru mushya n’abungiriza be ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ibinyujije ku nkuta z’imbuga nkoranyambaga zayo. APR FC yanditse iti: “Tunejejwe no kwakira Bwana Taleb Abderrahim n’abungiriza be Chahid Mohamed na Hai Taieb Hassan mu ikipe yacu nk’Umutoza mukuru mu gihe cy’imyaka 2 Ishobora kongerwa.”.
Ikipe y’Ingabo z’igihugu yavuze ko imufitiye icyizere. Iti: “Tumufitiye icyizere kandi twizeye ko azageza ikipe yacu ahisumbuye kurushaho.”
APR FC itangaje uyu mutoza nyuma y’uko amakuru yari yagiye hanze ejo ko bamaze kumvikana.
Abderrahim Taleb yavutse tariki ya 10 Nzeri mu 1963, avukira Casablanca muri Morocco. Yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru gusa muri 2007 atangira ibijyanye no kuba umutoza ahereye mu ikipe ya Moghreb Tetouan.
Nyuma yatoje andi makipe12 arimo Waydad Casablanca, RSB Berkane na Far Rabat. Ikipe yaherukaga gutoza ni Difaa Hassani El Jadidi yo muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Morocco aho yari ayirimo muri 2023. Nyuma yaho yabaye Umuyobozi wa Siporo muri RCA Zemamra nayi yo muri Morocco.
Abderrahim Taleb asimbuye Umunya-Serbia Darko Novic watandukanye na APR FC nyuma y’amezi 11 ayigezemo.

