Uruganda rwenga ibinyobwa bisindisha n’ibidasindisha bya Skol Brewery Limited rumaze imyaka 15 rukorera mu Rwanda rwishimiye imidali ibinyobwa byarwo bitanu biherutse kwegukana marushanwa ya Monde Selection
Ku mugoroba wo kuri uyu gatanu tariki ya 13 Kamena 2025 Ubuyobozi bw’uruganda rwa Skol n’abakozi barwo bishimiye imidari ibinyobwa byarwo birimo Inzoga za Virunga zose ndetse n’ikinyobwa kidasembuye cya Skol Panache gikozwe mu ndimu byegukanye mu marushanwa mpuzamahanga ya Monde Selection yabereye I Prague muri Repubulika ya Tcheque.
Muri ayo marushanwa ibihembo bya Skol byegukanye imidali ya Zahabu mu cyiciro cya inzoga nziza zujuje ubuziranenge z’umwaka muri uyu mwaka wa 2025.
Mu Ijambo rye ubwo yashyikizwaga iyo midali Umunyamigabane mu ruganda rwa SKOL Brewery Ltd, Thibault Relecom wari uri muri ibi birori yavuze ko kuba bahawe agaciro na Monde Selection ari icyubahiro gikomeye ndetse ko bigaragaza umuhate no gukora cyane.
Yagize ati: “Guhabwa agaciro na Monde Selection ni icyubahiro gikomeye. Ibi bihembo bigaragaza ishyaka n’akazi gakomeye k’ikipe yacu yose kandi bikagaragaza abo turi bo.” Yavuze ko SKOL Brewery Ltd ifatwa nk’intangarugero mu guha agaciro abakiriya bayo.
Umuyobozi mukuru w’uruganda rwa SKOL mu Rwanda, Eric Gilson yavuze ko bishimiye kubona iyi midari ya zahabu, bikaba byerekana akazi gakomeye ndetse bikerekana ko aribo ba mbere mu Rwanda. Yagize ati: “Twishimiye cyane kubona imidari ya zahabu i Burayi. Imidari itanu ya zahabu icyarimwe ku muryango wose wa Virunga na Panache.
Rero ni igikorwa gikomeye ku bakozi bose hano. Ibi byerekana akazi gakomeye no kwitanga biri muri SKOL Nitwe ba mbere beza mu Rwanda ndetse turi no mu beza ku Isi.”
Yavuze ko atari ubwa mbere begukanye imidari nk’iyi ndetse avuga ko atari iyabo gusa ahubwo ari n’iy’abakiriya bayo ndetse abizeza gukomeza kubakorera ibintu byiza gusa mu bihe biri imbere.
Monde Selection itanga ibi bihembo, ni ikigo mpuzamahanga cyatangiye gukora mu 1961, kikaba kibitanga ku nganda zikomeye zitunganya ibirimo ibiribwa, inzoga, amazi, ibinyobwa bidasembuye, intungamubiri n’ibirimo ibirungo by’ubwiza, kigamije kureba ibyahize ibindi mu gukora ibyujuje ubuziranenge.
Uruganda rwa Skol rufite ku isoko ibinyobwa nka Skol Malt, Skol Lager, Skol Gatanu, Virunga Silver, Virunga Mist, Virunga Gold, Virunga Water na Panache Lemon.