Umukinnyi wa Filime Umutoniwase Nadia wamenyekanye m’umuturanyi filime ya Clapton Kibonge yahishuye ko akazi ko kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi atabikora nk’umwuga ariko abikunda .
Ubwo yari yatumiwe mu kiganiro gica ku rubuga rwa YOutube rw’ikinyamakuru igihe kizwiho gutumira benshi mu byamamare uyu mukobwa ukomeje kwigarura imitima ya benshi kandi umaze kugaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye hano mu Rwanda nka Ndotsa na Dj Pius ari kumwe na Uncle Autin ndetse na Platini akaba anaherutse kugararaga mu ndirimbo nshya ya King James yise Mowana yahishuye byinshi ku bijyanye no kuba yakora ako kazi .
Yagize ati “ nk’umukobwa ufite aho mpurira n’imyidagaduro yo mu Rwanda kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda ndabikunda cyane bitewe nuko tuba twaganiriye ariko sinabigira akazi kanjye gahoraho bitewe n’uko sosiyete yacu ifata ababikora.
Yakomeje avuga ko kuba abanyarwanda batabiha agaciro biri mu bintu bigoranye cyane kuba umuntu yabigira umwuga hano iwacu mu Rwanda cyangwa akazi gahoraho ka buri munsi ,
Umutoniwase Nadia uri mu bakinnyi ba filime bagezweho by’umwihariko mu yitwa ‘Umuturanyi’. Ni umwe mu bakobwa bamenyekanye cyane 2022 ubwo yari mu irushanwa rya Miss Rwanda na Miss Global Beauty Rwanda yegukanyemo Ikamba rya Miss Popularity.