Abahanzi barangajwe imbere na Aline Gahongayire bashimishije benshi mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana bakoreye mu Bubiligi.
Ni igitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 7 Kamena 2025. Aline Gahongayire yagihuriyemo n’abahanzi barimo Josh Ishimwe, Emmy Vox na Peace Hoziyana.
Iki gitaramo cyabaye nyuma y’aho ku wa 2 Kamena 2025 ari bwo Aline Gahongayire wari umaze iminsi i Kigali yageze mu Bubiligi.
Icyo gihe, ubwo yahagurukaga i Kigali Aline yadutangaruje ko yifuza gutegura ibitaramo nk’ibi byinshi ku buryo byajya biha amahirwe abahanzi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bagahura n’abakunzi babo bo muri Diaspora.
Ati “Twe urebye tumaze igihe muri ibi bintu, hari amahirwe tutabonye mu gihe cyacu, ariko ubu mu bushobozi bwacu hari ibyo twafasha barumuna bacu. Ndifuza ko ibi bitaramo byakwaguka nkajya mbasha gutumira abahanzi bagezweho bakabasha kujya gutaramira abakunzi babo bo muri Diaspora.”
Iki gitaramo Gahongayire yagiteguye afatanyije na Team Production.