Uwase Raissa Vanessa wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2015, yasabwe anakobwa na Ngenzi Dylan mu birori byabereye ahitwa ‘Jalia Garden’ kuri uyu wa 7 Kamena 2025.
Miss Vanessa wari umaze igihe akundana na Dylan Ngenzi, ku wa 27 Nzeri 2024 yambitswe impeta y’urukundo uyu musore amusaba ko bakomezanya urugendo rw’ubuzima, undi amwemerera atazuyaje.
Muri Werurwe, Miss Vanessa yafatiwe irembo.
Nubwo mbere y’uko biyemeza kurushinga amakuru yabo bari babanje kuyagira ibanga, Miss Vanessa na Dylan bamenyanye mu 2018, babanza no gukundana icyakora baza kubivamo.
Nyuma y’igihe bavuye muri gahunda z’urukundo rwabo, mu 2023 nibwo amakuru yakomeje kuvugwa ko bongeye gusubirana ndetse urukundo rugeze aharyoshye.
Uyu mukobwa wakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu myaka yashize yagiye avugwa mu nkuko na abantu benshi batandukanye bazwi hano mu Rwanda ariko akenshi ibijyane no gushaka byagiye byanga bagatandukana ariko ubu ni ibyishimo kuri we nyuma yo gusabwa nuwo umutima we wihebeye
Biteganyijwe Ibirori ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe ku wa 14 Kamena 2025 aho bazasezeranira imbere y’imana nyuma hagakurikiraho umuhango wo kwakira abatumiwe muri ubwo bukwe.