Mu nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Kamena mu Mujyi wa Kigali, u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Uburezi rwagaragaje uko rwahisemo guteza imbere amasomo y’uburezi bushingiye ku bumenyingiro.
Byagarutsweho mu nama yahuje abagera kuri 350 baturutse mu bihugu 27 byo ku Mugabane wa Afurika bitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Burezi bushingiye ku Bumenyingiro.
Ni inama yitezweho kugaragaza ibyakozwe, ibyagezweho, ingamba n’impinduka zikenewe mu burezi bwibanda kuri tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro ku Isi na Afurika mu buryo bw’umwihariko.
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ivuga ko iyi nama idasanzwe izasigira igihugu amasomo y’ibikwiye kunozwa mu burezi bushingiye ku bumenyingiro, Abanyarwanda na bo bakaba biteguye gusangiza abatuye Isi ibisubizo byavuye mu bushakakashatsi n’ibindi bikorerwa muri aya mashuri (TVET) ku bufatanye bwa Leta n’inzego z’abikorera.
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana, yavuze ko yakomoje ku isano iri hagati y’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) n’ibikenewe bishya bigenda bivuka mu bukungu bw’u Rwanda.
Yagize ati: “Turi mu gihe cy’impinduka zihuta, ubwenge bw’ubukorano (AI), ikoranabuhanga, n’uburyo bwikora, kubihuza n’ibi bihe bishya ni ngombwa cyane, kandi nta gihugu kigomba gusigara inyuma.
Mu Rwanda, twashyize TVET ku isonga muri gahunda z’iterambere ryacu dukoresheje uburyo bwo kwigisha amasomo ahuriranye no kwimenyereza mu kazi.
Bituma turushaho gufatanya kugira ngo ibyo twigisha bihuzwe n’icyo isoko rikeneye kandi bigire ingaruka nziza. Turimo kandi gushora imari mu bigo by’indashyikirwa bya TVET.
Ibigo bigezweho bifite ikoranabuhanga rihambaye kandi byubatswe hagamijwe guhaza ibyo ubukungu bwacu bukenera mu buryo buhoraho.”
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yerekana ko kuri ubu, abiga tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro bageze kuri 48%, ariko biteganyijwe ko bazaba bageze kuri 60% mu myaka 4 iri imbere.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb Nkulikiyimfura Christine, yabwiye abitabiriye iyi nama ko imyuga n’ubumenyingiro biza mu by’imbere u Rwanda ruzakomeza gushingiraho impinduka mu iterambere.
Yavuze ko uruhare rw’urubyiruko n’abikorera ari ingenzi mu kunganira no gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba Igihugu cyashyizeho.