SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza
Andi makuru

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2025/06/03 at 2:11 PM
Wakibi Geoffrey
Share
3 Min Read
SHARE

 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Mbere tariki 2 Kamena 2025, rwashyize ahagaragara amayeri akomeje gukoreshwa n’abagizi ba nabi bashuka abantu kubajyana mu mahanga kandi bagiye kubacuruza.

Ibi bibaye nyuma y’uko inzego zishinzwe umutekano, ku wa 23 Mata 2025 zigaruye Abanyarwanda 10 bari barajyanywe muri Myanmar bashukwa guhabwayo akazi, kandi nyamara bari barajyanywe gukoreshwa imirimo y’agahato.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko abajyanwa mu mahanga gukoreshwa imirimo y’agahato akenshi ari ababa bijejwe akazi keza.

Dr Murangira yagize ati “Bari barijejwe akazi keza, kuzakora muri za ‘call centers’ aho babizezaga n’umushahara utubutse, hagati y’Amadolari 1000 na 1500, babizeza ko uko bakora neza bazajya bongezwa.”

Dr Murangira yavuze ko amayeri asigaye akoreshwa n’abacuruza abantu arimo kubabeshya kubashakira impushya zo kuba mu mahanga (visa), amashuri n’ibindi, ndetse aboneraho no gusaba Abanyarwanda kugira amakenga ku muntu batazi ubashukisha kubakorera serivisi runaka.

Yunzemo ko ubwo bugizi bwa nabi bukorwa mu buryo butandukanye, aho bamwe bifashisha imbuga nkoranyambaga, abifashisha ibigo bifasha abantu kubashakira amashuri, za buruse, za visa n’ibindi.

Umuvugizi wa RIB kandi yasobanuye ko iyo bigeze ku bakobwa ho biba bibi cyane, kuko hari n’abajya gukoreshwa uburaya n’indi mirimo ibatesha agaciro.

Dr Murangira ati “Bashobora kugenda bakagukoresha akazi k’uburetwa, hari n’abo bashora mu buraya, hari abakurwamo ingingo z’umubiri, abandi bagakoreshwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.”

Hari amakuru avuga ko hari abaturage b’u Rwanda bajyanywe mu bihugu bya Asia nka Myanmar na Laos, bakomeje gusaba Leta y’u Rwanda ko yabafasha kugaruka.

Umuvugizi wa RIB, yabwiye itangazamakuru ko Leta y’u Rwanda irimo gukorana n’ibihugu bivugwamo ibyo byaha, ku buryo ababikora batabwa muri yombi.

RIB yatangaje ko kuva muri Kamena 2024 kugeza muri Gicurasi 2025, Abanyarwanda 105, bagaruwe mu Rwanda bavanywe mu bihugu bari baragiye gucuruzwamo.

RIB kandi ivuga ko kuva muri Kamena 2019 kugeza muri Nyakanga 2024, abantu 39 bagaruriwe ku kibuga cy’indege bari mu nzira zo kujyanwa gucuruzwa, mu gihe hagati ya Nyakanga 2024 na Werurwe 2025 haburijwemo umugambi wo kujyana abantu 57 bari bagiye gucuruzwa bagarurwa batarurira indege.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwagaragaje ko mu bantu 297 bakoreweho icuruzwa ry’abantu mu myaka itanu ishize, abagore ari bo bibasiwe cyane ku kigero cya 75% mu gihe abagabo bari ku kigero cya 25%.

 

You Might Also Like

Kigali : Umusore wo mu kigero cy’ imyaka 20 yiyahuriye ku nyubako izwi nko kwa Makuza ahita yitaba Imana

Ambasaderi Ernest Rwamucyo yatanze impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri Kenya

Canal+ Rwanda yashyize igorora abakiliya bayo ibaha Poromosiyo ya Umukiliya n’umwami

Minisitiri Mutamba Constant yitabye ubushinjacyaha ashagawe n’abunganizi 20

Perezida Kagame yasuye ishuri rikuru ry’’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano muri Algerie

Wakibi Geoffrey June 3, 2025 June 3, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Kagame yagize Maj Gen Alex Kagame Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, naho Maj Gen Andrew Kagame agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere

October 15, 2024
Imyidagaduro

Twitege iki ku buhuza bwa Macron mu kibazo cy’u Rwanda na RDC?

October 1, 2021
Imyidagaduro

Ubuyobozi bwa Trace Group bwashimiye u Rwanda uko rwabafashije gutegura Trace Awards &Festival

October 17, 2023
Imyidagaduro

Umuhanzi Kizito Passy yagarutse ku ndwara yari igiye gutuma ahuma burundu

May 5, 2024
Andi makuru

Bobi Ladawa wari umugore wa Mobutu Sese Seko yasabye Leta ya RDC ko yifuza gutaha

November 27, 2024
Andi makuru

Nyamirambo:umumotari yapfuye mu buryo bwa amarabira

September 10, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?