Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi, bagiye guhuza imbaraga, barwanye Joseph Kabila n’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu burasirazuba bw’igihugu.
Kuva mu cyumweru gishize, Kabila ari mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23. Ari kugirana ibiganiro n’abantu bo mu byiciro bitandukanye barimo abanyapolitiki, abanyamadini n’amatorero n’abayobozi mu rwego rwa gakondo, bigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC.
Mu ijambo Kabila yagejeje ku Banye-Congo tariki ya 23 Gicurasi, yagaragaje ko mu byifuzo bye 12 harimo ko intambara yahagarara, hakabaho ubwiyunge hagati y’abenegihugu ndetse no hagati ya RDC n’ibihugu by’abaturanyi.
Ku wa 2 Kamena 2025, Fayulu yamwandikiye ibaruwa ifunguye, amumenyesha ko nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma yifatanya na AFC/M23, kuko inzira y’ibiganiro ari yo yonyine yasubiza RDC ubuzima. Yamusabye kuva mu mujyi wa Goma kuko ngo “amateka atababarira ubugambanyi”.
Fayulu yamenyesheje Tshisekedi ko ashaka guhura na we, bakagirana ibiganiro bitaziguye bigamije gushakira umuti ikibazo kiriho ubu.
Ati “Yego, niba bisaba gupfa kugira ngo Congo yongere ivuke, tuzapfe. Ariko urupfu rwacu ruzagire umumaro. Reka intambara yacu ibe iyo kuzura igihugu.”
Umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama, yatangaje ko uyu Mukuru w’Igihugu yashimye urukundo Fayulu afitiye igihugu n’ubushake afite bwo guhuza Abanye-Congo, kandi ngo yemeye guhura na we bagakiza RDC abashaka guhungabanya inzego zayo n’ubusugire bwayo.
Salama yagize ati “Perezida wa Repubulika yashimye urukundo Bwana Martin Fayulu afitiye igihugu n’ubushake afite bwo guhuza Abanye-Congo, kandi yemeye guhura na we kugira ngo bakize igihugu inyamaswa zishaka guhungabanya inzego zacu n’ubusugire bw’igihugu.”
Fayulu asanzwe adacana uwaka na Tshisekedi kuva mu 2019 bitewe n’uko ashinja uyu Mukuru w’Igihugu kumwiba amajwi mu matora yabaye mu mpera za 2018. Fayulu aracyiyita Perezida wa RDC watowe n’Abanye-Congo.
Uyu munyapolitiki uba mu ihuriro LAMUKA ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ni umwe mu banze kwiyunga kuri Tshisekedi ubwo yashingaga ihuriro Union Sacrée rimushyigikiye, bagaragaza ko adakwiye gukomeza kuyobora iki gihugu.
Kongera guhuza kw’aba banyapolitiki babanye muri LAMUKA mu gihe cy’ubutegetsi bwa Joseph Kabila, kuzaba ari igikorwa cy’amateka muri politiki ya RDC.