Umuhanzikazi Bwiza Emerance ubarizwa muri KIKAC Music , akaba akunzwe cyane mu ndirimbo ziganjemo urukundo n’ubuzima busanzwe, yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Nasara”, yakoranye na Producer Loader, mu rwego rwo kumushimira uruhare yagize mu rugendo rwe rwa muzika kuva yatangira
Iyi ndirimbo iri kuri Album nshya yise 25 Shades, aherutse kumurikira i Bruxelles mu Bubiligi, mu gitaramo cyari cyitezwe na benshi, cyanahurije hamwe Abanyarwanda n’inshuti zabo baba ku mugabane w’u Burayi.
Nasara yabaye indirimbo ya mbere Bwiza akozeho amashusho muri iyi Album ye ya kabiri. Uyu muhanzi yavuze ko yayishyize kuri Album nk’’ikimenyetso cy’ishimwe” afitiye Loader, umu Producer wamubereye umufatanyabikorwa kuva yatangira umuziki.
Loader yakoranye na Bwiza kuri Album ya mbere My Dream aho yakozeho indirimbo Rudasumbwa na Sexytoy. Kuri Album ya kabiri 25 Shades, yakozeho Ahazaza na Nasara, iyi ya nyuma banayikoranye.
Amashusho yayo yagiye hanze ku wa Mbere tariki 3 Kamena 2025, kandi ategura inzira y’indirimbo zindi zizashyirwa hanze ziri kuri 25 Shades, mu gihe kiri imbere.
Iyi ndirimbo ije mu gihe gito nyuma y’uko Bwiza ashyize ku mbuga nkoranyambaga indirimbo 12 zigize Album 25 Shades, yahuriranye n’isabukuru ye y’imyaka 25 y’amavuko.
Album 25 Shades yagaragaje impande zitandukanye z’ubuzima bwe – urukundo, inzozi, ukwizera, intambara y’amarangamutima, n’ukwishimira intambwe agezeho.
Ku itariki ya 9 Werurwe 2025, Bwiza yamurikiye iyi Album mu gitaramo gikomeye cyabereye i Bruxelles, aho yakiriwe n’abantu benshi barimo abahanzi bagenzi be, Abanyarwanda baba i Burayi n’abandi bakunda umuziki we.
Ni igitaramo cyagaragaje ko uyu muhanzikazi amaze kugira umubare munini w’abafana ku rwego mpuzamahanga, ndetse benshi batangarira uburyo yakuze mu buhanzi no mu myitwarire.