Asinah Erra wameyekanye cyane mu myidagaduro y’u Rwanda yahishuye ko yamaze kugeza ikirego arega n’Umunya Eritrea uherutse kumukubita mu ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi 2025 muri RIB .
Amakuru dukesha umwe mu nshuti za hafi za Asinah dukesha aya makuru, yadutangarije ko kugeza ubu uyu mukobwa yamaze gushyikiriza ikirego cye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB arega umugabo w’umunya-Eritrea uherutse kumukubita.
Amakuru y’ibanze uwaduhaye amakuru yagarutseho ni uko aba bombi basanzwe baziranye ariko bitari cyane.
Ku wa 31 Gicurasi 2025, Asinah n’uyu mugabo bagiye gusangira icyakora umwuka mubi ukomeza kuzamuka hagati yabo ubwo bari mu modoka bataha.
Aha amakuru avuga ko uyu mugabo wari utwaye Asinah bavuye gusangira yamusabye ko batahana bakagirana ibihe byiza, undi amubera ibamba amusaba ko yamusiga akitahira.
Nyuma yo kutanyurwa n’icyemezo cy’uyu mukobwa, uyu mugabo yemeye guhagarara maze mu gihe Asinah yiteguraga kuva mu modoka atungurwa no kumva akubiswe urushyi.
Amakuru ahari avuga ko uyu mugabo atari yishimiye kuba Asinah amwangiye ko batahana, bityo ahita amukubita urushyi, ari narwo uyu mukobwa yamaze kuregera mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Mu kiganiro kigufi yagiranye númunyamakuru wa AHUPA RADIO Asinah, yemeje ko yatanze ikirego muri RIB ariko yanga kugira byinshi avuga ku bigikubiyemo n’uburyo yakorewemo icyaha.
Aha akaba yagize ati “Nta kintu na kimwe nshaka kuvuga kuri ayo makuru kuko biri mu nzira z’ubutabera.”