SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB
Imyidagaduro

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/06/03 at 2:11 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Asinah Erra wameyekanye cyane mu myidagaduro y’u Rwanda yahishuye ko  yamaze kugeza  ikirego arega n’Umunya Eritrea uherutse kumukubita mu ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi 2025 muri  RIB .

Amakuru dukesha umwe mu nshuti za hafi za Asinah dukesha aya makuru, yadutangarije ko kugeza ubu uyu mukobwa yamaze gushyikiriza ikirego cye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB arega umugabo w’umunya-Eritrea uherutse kumukubita.

Amakuru y’ibanze uwaduhaye amakuru yagarutseho ni uko aba bombi basanzwe baziranye ariko bitari cyane.

Ku wa 31 Gicurasi 2025, Asinah n’uyu mugabo bagiye gusangira icyakora umwuka mubi ukomeza kuzamuka hagati yabo ubwo bari mu modoka bataha.

Aha amakuru avuga ko uyu mugabo wari utwaye Asinah bavuye gusangira yamusabye ko batahana bakagirana ibihe byiza, undi amubera ibamba amusaba ko yamusiga akitahira.

Nyuma yo kutanyurwa n’icyemezo cy’uyu mukobwa, uyu mugabo yemeye guhagarara maze mu gihe Asinah yiteguraga kuva mu modoka atungurwa no kumva akubiswe urushyi.

Amakuru ahari avuga ko uyu mugabo atari yishimiye kuba Asinah amwangiye ko batahana, bityo ahita amukubita urushyi, ari narwo uyu mukobwa yamaze kuregera mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Mu kiganiro kigufi  yagiranye númunyamakuru wa AHUPA RADIO Asinah, yemeje ko yatanze ikirego muri RIB ariko yanga kugira byinshi avuga ku bigikubiyemo n’uburyo yakorewemo icyaha.

Aha akaba yagize ati “Nta kintu na kimwe nshaka kuvuga kuri ayo makuru kuko biri mu nzira z’ubutabera.”

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Nsanzabera Jean Paul June 3, 2025 June 3, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Niyonizera Judith mu byishimo byinshi nyuma yo kwambikwa impeta n’umukunzi we(Amafoto)

September 15, 2023
Imyidagaduro

Umubano wa Jay Z na Beyoncé ukomeje kujya habi

March 6, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame afungura Inama ya Africa CEO Forum yashimangiye ko Africa ishoboye byose

May 16, 2024
Imikino

Soudal Quick-Step yo mu Bubiligi yikuye muri Tour du Rwanda

February 9, 2025
Andi makuru

Col Rtd Ruhunga Jeanot yahererekanyije ububasha na Col Pacifque Kayigamba Kabanda wamusimbuye

April 1, 2025
Imikino

Kirasa Alain yagizwe umutoza Mushya wa Gorilla FC

June 11, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?