Ubuyobozi bwa Mexique bwatangaje ko abahanzi batanu baburiwe irengero mu Mujyi wa Reynosa, hafi y’umupaka wa Amerika, bishwe n’abakekwaho kuba abacuruzi b’ibiyobyabwenge.
Nk’uko byatangajwe na Irving Barrios Mojica, umushinjacyaha mukuru muri Leta ya Tamaulipas yo muri Mexique, ngo abantu icyenda bivugwa ko bagize agatsiko kazwi cyane ka Gulf Cartel batawe muri yombi bakekwaho ubwo bwicanyi nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Barrios Mojica yavuze ko aba bahanzi bazwi ku izina rya Grupo Fugitivo, bashimuswe ubwo bari bagiye mu birori byihariye ku itariki ya 25 Gicurasi.
Bidatinze, abo mu miryango y’abo bavuze ko bahise basabwa ingurane ngo barekure bene wabo ariko byaje kurangirwa bishwe .
Abashinzwe iperereza barimo gukora ibishoboka ngo bamenye icyateye ubwo bwicanyi.