Umuhanzi Bebe Cool akaba umwe mu bamaze kubaka amateka mu muziki wo mu gihugu cya Uganda ndetse no mu karere ka Afurika y’iburasirazuba yamuritse alubumu ye nshya yise Break The Chain mu gitaramo kitabiriwe n’ibyamamare byinshi muri Uganda
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 29 Gicurasi 2025, cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Juliana Kanyomozi,Jose Chameleon wari ukubutse I Kigali bose bagaragaje gushyigikira Bebe Cool muri uru rugendo rushya rwo kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga.
Album Break the Chains igiye hanze mu gihe uyu muhanzi yaroi yabanje gushyira hanze indirimbo yise Circumference, irimo ihuzwa ry’injyana ya Afrobeats n’umwimerere w’umuziki wa Bebe Cool, nk’uko yabitangaje. Iyi ndirimbo yakozwe n’umuhanga mu gutunganya indirimbo ukomoka muri Nigeria witwa Phil Keyz, uzwi mu ndirimbo nka Lie na Cough za Kizz Daniel.
Bebe Cool yavuze ko iyi ndirimbo ari impano yihariye ku bafana be. Yagize ati: “Nta kintu nshaka kwerekana kuri politiki, umuco cyangwa amafaranga. Ibi ndabikora kuko mbikunda. Niyemeje gushyiraho urugero rushya rw’umwuga n’umuziki ugezweho.”
Bebe Cool, amazina ye nyakuri akaba ari Moses Ssali, ni umwe mu bahanzi bakomeye Uganda yagize kuva mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21. Yatangiye umuziki ku mugaragaro mu 1997 ubwo yabaga mu Bwongereza, ahavukiye igitekerezo cyo gukoresha izina Bebe Cool, risobanura umuntu ukora ibintu akomeje kandi adacogora.
Yamamaye cyane mu mpera z’imyaka ya 2000 binyuze mu ndirimbo nka Fitina, Love You Everyday, Mambo Mingi, Kasepiki, Go Mama n’izindi. Bebe Cool ni umwe mu batangije injyana ya raggea na dancehall mu rurimi rwo muri Uganda no mu Cyongereza, akaba ari umwe mu bahanzi batinyutse guhuza injyana z’amahanga n’umuco wa Afurika y’Iburasirazuba.
Yagize uruhare rukomeye mu gushyigikira abahanzi bakizamuka muri Uganda, ndetse ni umwe mu bashinze inzu y’umuziki ya Gagamel Entertainment, ikaba yarareze impano zitandukanye.
Album ye Go Mama yasohotse mu 2015 yamuhesheje izina nk’umwe mu bahanzi bagerageje guhanga udushya nko gukoresha injyana ya soft rock na ska, ibintu bidakunze gukorwa n’abahanzi bo muri Afurika y’Uburasirazuba.
Mu myaka ya vuba, Bebe Cool yakunze kugaragara mu bikorwa byo gushyigikira iterambere ry’umuziki wa Uganda ku rwego mpuzamahanga, akorana n’abatunganya indirimbo bo ku rwego rwo hejuru, ndetse akanagira uruhare mu biganiro bitandukanye bigamije guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro.
Album Break the Chains ayifata nk’agace gashya k’ubuzima bwe bwo guhanga udushya. Ati “Iki ni igihe cyiza ku muziki wa Uganda, kuko ngiye kwerekana uko umuhanzi nyafurika yagombye kuba ameze. Ndashaka gushyiraho igipimo gishya.”
Yatangaje ko iyi Album azayigeza no mu Rwanda, mu rwego rwo gukomeza kwagura imbibi z’umuziki we.
Kugira ngo abakunzi b’umuziki badacikanwa n’iyi ndirimbo, Bebe Cool yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze QR Code ifasha abifuza kuyibika mbere (pre-save) kuri Spotify, Apple Music, Tidal, Boomplay na Audiomack.