Minisitiri w’ubutabera wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, ushinjwa kunyereza miliyoni zisaga 30 z’amadolari y’Abanyamerika yari agenewe kubaka Gereza Nkuru ya Kisangani, ubu ashobora gukurikiranwa
Inteko ishinga amategeko yatanze uburenganzira kuri uyu wa Kane, itariki ya 29 Gicurasi 2025, mu nama rusange yahariwe gusuzuma ibirego by’umushinjacyaha mukuru.
Raporo ya komisiyo idasanzwe ishinzwe gusesengura iyi nyandiko y’ibirego yasomwe mu nama, iherekejwe no kwerekana uko iburanisha rizagenda.
Constant Mutamba arashinjwa cyane cyane kuba yararenze ku mabwiriza agenga itangwa ry’amasoko ya Leta, kuba yarigaruriye inshingano za Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’imirimo ya Leta, ndetse no kuba yarahaye amasezerano isosiyete iherutse gushingwa.