Sidi Ould Tah yatowe nka Perezida mushya wa Banki Nyafurika itsura amajyambere (AfDB), asimbura Dr. Akinwumi Adesina, wari uri kuri uyu mwanya kuva mu 2015.
Intsinzi ya Sidi Ould Tah yatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu Kane tariki 29 Gicurasi 2025. Ni umwanzuro wafatiwe mu nama ngarukamwaka y’iyi banki yabereye i Abidjan muri Côte d’Ivoire.
Yatowe n’Inama y’Ubutegetsi y’Abaguverineri igizwe na ba Minisitiri b’Imari n’Ubukungu cyangwa ba Guverineri ba Banki Nkuru z’ibihugu binyamuryango.
Sidi Ould Tah w’imyaka 60 akomoka muri Mauritanie. Afite imyaka 35 y’inararibonye mu bijyanye n’imari.
Mu gihe cy’imyaka 10 yabaye Perezida wa Banki y’Abarabu Itsura Amajyambere muri Afurika (BADEA). Ni umwanya yagiyeho mu 2015.
Mbere yo kujya muri izi nshingano yari Minisitiri w’ubukungu n’imari muri Mauritanie.
Sidi Ould Tah yari ahataniye uyu mwanya na Amadou Hott ukomoka muri Sénégal, Samuel Maimbo wo muri Zambie, Mahamat Abbas Tolli wo muri Chad na Bajabulile Swazi Tshabalala wo muri Afurika y’Epfo.
Mu bishimiye intsinzi ya Sidi Ould Tah harimo n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, Francophonie, Louise Mushikiwabo.
Mu butumwa Mushikiwabo yashyize kuri X yavuze ko “Nishimiye umuvandimwe wanjye n’inshuti tumaranye igihe, wakoze cyane Sidi, mwishyuke Mauritanie! Icy’ingenzi kurushaho ntewe ishema n’umugabane wanjye, aho binyuze mu matora washyize imbere ubushobozi n’indangagaciro! Nyuma y’igihe kinini Perezida Mushya wa Banki ya Afurika avuga Igifaransa, Icyarabu n’Icyongereza.”
Sidi Ould Tah asimbuye kuri uyu mwanya Umunya-Nigeria, Dr Akinwumi Adesina, warangije manda ye ya kabiri.