Umunyemari Elon Musk, wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugabanya amafaranga Leta ya Amerika ikoresha mu buryo budakwiye (DOGE), yatangaje ko yasezeye kuri izo nshingano.
Ni icyemezo Elon Musk yatangaje ku wa 28 Gicurasi 2025, bikaba bije nyuma y’ibimaze iminsi bivugwa ko uyu muherwe na Perezida wa Amerika, Donald Trump, bamaze igihe batumvikana ku ngingo zitandukanye.
Trump yashinze ikigo cya DOGE mu rwego rwo gushaka ahasesagurwa amafaranga mu buryo butemewe ndetse no kugira ngo yifashishwe mu bikorwa bibyarira inyungu Abanyamerika.
Iki kigo kigaragaza ko kuva cyatangira imirimo kimaze gufasha Leta kuzigama miliyoni 140 z’Amadolari binyuze mu kugabanya amafaranga yari gukoreshwa, gusesa amasezerano no kugabanya abakozi bagera ku bihumbi 200 ndetse no guhagarika inkunga yoherezwaga mu bihugu byo mu mahanga.
Musk abinyujije kuri X yanditse ko igihe yari kumara ku buyobozi bw’iki kigo cyageze ndetse anashimira Trump wamuhaye amahirwe yo kukiyobora.
Yagize ati “Igihe cyanjye kirageze nk’umukozi w’ikigo kidasanzwe cya Leta, ndashimira Perezida Trump wampaye amahirwe yo kugabanya amafaranga igihugu cyakoreshaga mu buryo budakwiye.”
Igihe cyo guhagarika akazi muri DOGE cyari kigeze kuri Musk kuko byari biteganyijwe ko azayobora iki kigo kugeza mu mpera za Gicurasi uyu mwaka.
Elon Musk afashe iki cyemezo nyuma y’uko yari aherutse gutangaza ko atigeze yishimira umushinga w’itegeko wa Trump ujyanye n’imisoro ndetse n’imikoreshereje y’amafaranga, aho yavuze ko ibyo bihabanye n’intego za DOGE.
Ku wa 24 Gicurasi 2025 nabwo yari yatangaje ko yasezeye akazi yari afite muri Guverinoma ya Amerika, agaragaza ko agiye gusubira gukora muri sosiyete ze zirimo Tesla n’izindi.