Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Jose Chameleone, yatangaje umugambi wo gushinga ishuri rya muzika i Kampala, nyuma y’uko asuye Ishuri rya Muzika rya Nyundo mu Rwanda, ku wa Kabiri tariki 27 Gicurasi 2025.
Yari kumwe na murumuna we Weasel wo mu itsinda GoodLyfe na DJ Pius wo mu Rwanda, ndetse banahakoreye n’amashusho y’indirimbo bafitanye.
Umuyobozi w’Ishuri rya Nyundo, Murigande Jacques uzwi nka Might Popo yabwiye InyaRwanda ko Chameleone na Weasel bashimishijwe cyane n’uburyo ishuri riteguye, ibikoresho byaryo n’uburyo abanyeshuri biga umuziki mu buryo bw’umwuga, kandi banahabwa andi masomo ajyanye n’imyuga n’imiyoborere.
Yagize ati “Chameleone yaje gusura ikigo cyacu ku matsiko ye ariko azanywe na DJ Pius. Bafitanye n’indirimbo bahise bayikorera amashusho mu ishuri rya muzika rya Nyundo.”
Mu gihe bageraga mu ishuri, Chameleone yumvise umusore witwa Ndekwe, umunyeshuri uririmba injyana ya Hip Hop, anyurwa n’impano ye. We na murumuna we Weasel bahise bemera kuzamwishyurira indirimbo ebyiri nk’inkunga yo kumufasha gutangira urugendo rw’umuziki mu buryo bw’umwuga.
Ati “Chameleone na Murumuna we Weasel. Baranezerewe cyane bamaze kubona ikigo cyacu, bamaze no kumva impano y umusore witwa Ndekwe uririmba Hip Hop bamwemerera kuzatera inkunga indimbo ze ebyiri.”
Urugendo rwa Chameleone rwanabaye umwanya wo gukorera amashusho y’indirimbo nshya afatanyije na DJ Pius, mu nyubako n’ahandi hantu heza hari ku ishuri. Iyi ndirimbo biteganyijwe ko izasohoka mu gihe kiri imbere, ikazaba ari imwe mu zigaragaza ubufatanye bw’abahanzi bo mu karere.
Ishuri rya Muzika rya Nyundo ryatangiye mu 2014, rigamije gutegura abahanzi n’abahanga mu muziki bafite ubumenyi buhamye, babasha kwihangira imirimo no kugira uruhare mu iterambere ry’umuco.
Kuva ritangiye, ryamaze gushyira ku isoko amagana y’abahanzi barangije amasomo y’umuziki n’ubucuruzi bushingiye ku buhanzi.
Abanyeshuri bigishwa gucuranga ibikoresho bitandukanye, kuririmba, gutunganya umuziki, kuririmba mu matsinda, imitegurire y’ibitaramo, ndetse n’amasomo y’ubumenyi rusange n’ubuyobozi.
Mighty Popo yatangarije itangazamakuru ko Chameleone yabasabye kuzamufasha kubaka ishuri nk’iri i Kampala kuko ahafite ubutaka bunini. Avuga ati “Igitekerezo cyo kubona ishuri rya muzika ryihariye ryarashimishije cyane Jose Chameleone ku buryo yahise yifuza ko twamufasha kuzatangiza ishuri risa nk’iryacu iwabo mu Mujyi wa Kampala muri Uganda aho yatubwiye ko afite ubutaka bunini cyane.”
Namusubije nti “Byaba byiza cyane biramutse bibaye, twamufasha rwose biciye mu nzira zose zemewe n’abanyafurika twazubaka Africa yacu.”
Uru ruzinduko ni ikimenyetso cy’uko umuziki ushobora guhuzwa n’uburezi ugatanga ibisubizo birambye. Ni intangiriro y’ubufatanye bushobora gufasha ibihugu byombi kongera umusaruro w’umuco n’ubuhanzi.
Mighty Popo ati “Ibyo Chameleone yatangiye ni urugero rwiza ku bandi bahanzi bo mu karere. Iyo impano ihuye n’uburezi, havamo impinduka ihamye.”