Ku wa Kabiri, itariki ya 27 Gicurasi 2025, Ambasaderi wa Israel muri Senegal, Yuval Waks, yahatiwe gusohoka muri campus ya kaminuza i Dakar nyuma y’uko abanyeshuri bigaragambirije kuhagera kwe baririmba indirimbo zo gushyigikira Palestine, nk’uko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza.
Ambasaderi Waks yari yatumiriwe kuvuga ijambo mu nama yerekeye imikorere y’ububanyi n’amahanga muri Kaminuza ya Cheikh Anta Diop (UCAD), ishuri rikuru rikomeye kandi rinini muri iki gihugu.
Ariko agezeyo, abanyeshuri benshi bateraniye hanze y’ahabereye inama, baririmba bati: “Palestine Yigenga,” “Gaza yisanzuye” na “Israel ni umunyabyaha w’intambara” nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.
Amavidewo yasangijwe kuri internet yerekana abanyeshuri bazunguza amabendera ya Palestine banasakuza cyane babuza ambasaderi, ugenwe vuba, kuvuga ijambo rye.
Waks yaherekejwe n’abashinzwe umutekano maze asohoka muri campus nta jambo avuze. Abigaragambyaga bakomeje kumukurikira, bavuza induru kandi bazunguza amabendera nawe agenda.
Ku itariki ya 8 Gicurasi, nibwo Waks usanzwe ari ambasaderi wa Israel udatuye muri Gambia, Guinea, Guinea-Bissau, Cape Verde na Tchad, yashyikirije Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, ibyangombwa bimwemerera guhagararira igihugu cye muri Senegal.