SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame agiye gukorera urugendo rw’akazi muri Kazakhstan
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame agiye gukorera urugendo rw’akazi muri Kazakhstan
Andi makuru

Perezida Kagame agiye gukorera urugendo rw’akazi muri Kazakhstan

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/05/27 at 9:30 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi muri Kazakhstan kuva ku itariki ya 28 kugeza kuya 29 Gicurasi, aho u Rwanda na Kazakhstan bifuza gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, waraye ageze mu Murwa Mukuru wa Kazakhstan, Astana, ku wa Mbere tariki 26 Gicurasi.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame agirana ibiganiro na Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, kandi amasezerano menshi azashyirwaho umukono n’intumwa z’ibihugu byombi.

Perezida Kagame ni we wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda wasuye Kazakhstan mu 2015. Icyo gihe yahuye n’uwari Perezida Nursultan Nazarbayev.

Ibi byabaye mbere y’uko habaho gushimangira umubano utajegajega w’ibihugu byombi, watangiye mu 2016 ubwo u Rwanda rwashyiraga ambasaderi wa mbere muri Kazakhstan.

Ku wa Mbere, Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Kazakhstan, Murat Nurtleu, bigamije ubufatanye hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu cyo ku mugabane wa Aziya mu gice cyo hagati.

Amb Nduhungirehe yabitangaje ku rubuga rwa X ati: “Urakoze cyane, Minisitiri w’Intebe Wungirije Murat Nurtleu, ku bwo kudusanganira neza muri uyu murwa mukuru mwiza, Astana, no ku biganiro byiza twagiranye uyu munsi mbere y’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Kazakhstan,”.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kazakhstan ryavuze ko Nduhungirehe na Nurtleu baganiriye ku bibazo byinshi birimo umubano wa politiki, ubukungu, umuco n’imibanire y’abantu, cyane cyane bashyira imbaraga ku bufatanye mu nzego z’ingenzi nk’ubucuruzi, ubwikorezi, inganda z’ubwirinzi n’ikoranabuhanga.

Bashyize imbere iterambere ry’inzira z’ubwikorezi n’itumanaho hagati y’ibihugu byombi n’uturere biherereyemo, cyane cyane mu gihe umuyoboro mpuzamahanga unyura ku Nyanja ya Caspienne (Trans-Caspian International Transport Route) urushaho kugira uruhare rukomeye mu buhahirane ku Isi.

Nurtleu yagize ati: “Dufata u Rwanda nk’Igihugu cy’inshuti kandi gifite akamaro ku mugabane wa Afurika.”

Yunzemo ati: “Ndahamya ko ubufatanye bwacu buzatuma uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rugenda neza, bityo rube intangiriro y’igisekuru gishya mu mubano wa Kazakhstan n’u Rwanda.”

Yanatanze  igitekerezo cyo gutegura ingendo z’ubucuruzi zihuza impande zombi, hagamijwe gushishikariza ubufatanye hagati y’abikorera no guteza imbere umubano w’ibigo by’ubucuruzi byo mu Rwanda na Kazakhstan.

You Might Also Like

FDA yakuye kw’isoko ikinyobwa kitwa ubutwenge

Perezida Macron yatangaje byinshi ku rushyi yakubiswe n’umugore we Brigitte

Musanze: Inzu y’ubucuruzi yahiriyemo ibifite agaciro ka Miliyoni 15

Nigeria :Umugore yarumye igitsina cy’umukunzi we kugeza agiciye

Sena ya DRC yambuye Joseph Kabila Ubudahangarwa

Nsanzabera Jean Paul May 27, 2025 May 27, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Dynamo BBC yatewe mpaga nyuma yo kwanga kwambara ibirango bya Visit Rwanda

March 10, 2024
Imikino

CAN 2023: Ishyirahamwe rya Ruhago muri Nigeria (NFF) ryatangaje impungege kuri Victor Osimhen

February 6, 2024
Andi makuru

Igipolisi cy’u Rwanda n’icya Dubai byasinye amasezerano y’ubufatanye

March 8, 2024
Imyidagaduro

Umusizi Rumaga yikuye muri Rwanda performing Arts Festival

February 26, 2024
Imyidagaduro

Iserukiramuco “I Am Hip Hop” rigiye kongera kuba nyuma y’igihe kirekire

May 5, 2025
Imikino

Cricket: Satguru Travel Agency yashimiye ikipe ya Ishimwe kubera kwitwara neza mu gikombe cy’isi cy’abagore batarengeje imyaka 19

May 18, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?